Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Abanywa suruduwiri baranywe bari menge

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzirange (RBS), kirasaba abantu bose banywa inzoga zizwi ku izina rya "Suruduwiri” kunywa bari menge, kuko byagaragaye ko harimo n’izitujuje ubuziranenge.

Nk’uko byatangajwe mu nama y’umunsi umwe, Umuyobozi mukuru wa RBS, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko abanywa inzoga nka African Gin na African Lion Gin zifatwa nka suruduwiri zifite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Ati "mu mwaka ushize twarazipimye dusanga koko zujuje ubuziranenge ariko ntibyoroshye kuzipima umunsi ku munsi, ni yo mpamvu ba ny’iringanda babyitwaza bakanakora izidafite ubuziranenge nk’uko tubibwirwa n’abantu batandukanye”.

RBS iratangaza ko izi nzoga zimaze kwamamara mu gihugu zikomeje guhangayikisha benshi kubera urugomo rukorwa n’abayinyweye.

Dr Mark avuga ntako batagira ngo bahane inganda zigaragayeho ayo makosa zitwaje ko zifite ibyangombwa bya RBS bizemerera gukora ariko ngo inzitizi ni uko batabasha kugenzura ibyo bakora umunsi ku munsi.

Ati "ati abenshi mu baba banyweye izi nzoga bata ubwenge bakaba nk’abapfu nyamara twe tuba twapimye tukabona imbaraga ifite zidashobora kuzahaza umuntu n’ikigaragaza rero ko nyuma yo kuzipima abazikora bongeramo ibindi bintu byangiza ubuzima”

Inganda nyinshi ngo bazisura bazitunguye, iyo hari urwo basanze mu makosa barufatira ibihano. Aha yatanze urugero ku nganda za yawurute (youghurt) baherutse gufunga kubera ko basanze zifite yawurute izo bakoze zitujuje ubuziranenge.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego