Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Amadini ntiyumva kimwe uburyo bwa kizungu mu kuboneza urubyaro


Amadini hafi ya yose ntavuga rumwe ku buryo bwa kizungu bwifashishwa mu kuboneza urubyaro, ndetse hari abayoboke b’amadini amwe n’amwe atabwemera namba, nyamara bamwe bakabikoresha bihishe abashumba babo, bamwe mu bashumba nabo bakabukoresha bihishe aba bayoboke babo, cyangwa na none hakaba abicuza nyuma y'igihe.


Ahorukomeye Adrien ni umukilisitu muri kiliziya Gatolika, afite abana 5 n'umugore. Atangaza ko kubwe yumvaga yabyara abana babiri bahwanye n'ubushobozi bwe, ariko umugore we akaba atarabyemeye kuko idini asengeramo ryo ritabyemera, bakabyara kugeza ubwo babaye batanu, ndetse ngo na n'ubu akaba agikomeje gushaka kubyara.

Aragira ati "Mvuka i Cyangugu ngakorera i Kigali, kandi mpembwa amafaranga make. Iyo yazaga kunsura yazaga yitwaje imiti ya ONAPO, nyamara nyuma y'amezi abiri atashye, akambwira ngo aratwite, ya miti ntiyayinywaga.”

Yongeraho kandi ko gukoresha uburyo bwa karemano batabishobora, ngo kuko ari we n'umugore we nta n'umwe wageze mu ishuri ngo amenye uko babigenza.

Usabuwera Françine asengera muri ADEPR. Atangaza ko n’ubwo ari ingaragu kandi amabwiriza y’idini rye akaba atabimwemerera, byanze bikunze ngo nashinga urugo azakoresha uburyo bwa kizungu bwo kuboneza urubyaro kuko ubwa karemano (naturel) buba butizewe.

Usabuwera aragira ati "Uburyo idini yacu yemera ni ubwa karemano buraruhije kubukoresha, ni yo mpamvu nzakoresha ubwa kizungu mu rwego rwo kwirinda kubyara indahekana no kubyara abo ntazabasha kurera.”

Yongeraho mu gukoresha uburyo bwa karemano haba hari ibyago byinshi byo kwibeshya, ukaba wasama utabishaka. Ati "Imana ntiyakwishimira kubona mbyara abana benshi, nyamara bakabaho nabi nk’aho ari cyo baziye ku isi.”

Padiri Gatare wo muri Paruwasi ya Remera, yatangarije Izuba Rirashe ko kiliziya gatolika itemerera abayoboke bayo gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa kizungu, ko ahubwo babashishikariza gukoresha ubwa karemano, ngo kuko ari bwo buha agaciro ubuzima.

Padiri Gatare aragira ati "Ntitwishimira abakilisitu bacu kubyara abo batabasha kurera, ni n'inshingano zacu gutuma bagira imibereho myiza. Tubigisha kumenya gukora neza inshingano z'urugo, bakamenya kwifata mu gihe cy'uburumbuke.”

Padiri yakomeje avuga ko gukoresha uburyo bw'ubukorano ari nko gutsindwa, ngo bityo bakaba batabyigisha abakirisitu babo. Yavuze kandi ko mu gihe hari ikibazo cyihariye cyatuma abashakanye bakoresha ubwo buryo, nk'uburwayi n'ibindi, bukoreshwa kubera amaburakindi.

Kuri ubu, u Rwanda rufite abaturage bari hafi kugera kuri miliyoni 11, bakaba biyongera vuba mu gihe ubuso bw’u Rwanda bwo butajya bwiyongera.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego