Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibintu 6 bishobora gutera uburwayi bw’umutwe

Indwara y’umutwe ifata ku buryo butandukanye, abantu nabo bayivugaho mu buryo butandukanye, bamwe bavuga ko barwaye umutwe udakira, abandi bakawurwara rimwe na rimwe, mu gihe hari abandi bavuga ko umutwe ubafata bakababara mu gice kimwe cyo mu misaya cyangwa mu gice cy’ahagana no mu jisho nk’uko urubuga rwa interineti psychologies.com.

Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutera ububabare bw’umutwe:

1. Imitsi yo mu gahanga iba itameze neza ndetse no mu gice cy’umutwe.

2. Hari ukubabara umutwe biturutse k’uruhererekane rwo mu miryango(soufrance hereditaire).

3. Ububabare bushobora guterwa no kujya mu mihango kw’abagore n’abakobwa.

4. Umutwe uterwa no guhangayika, umunaniro ukabije hamwe no kubura ibitotsi cyangwa kudasinzira bihagije.

5. Kubabara umutwe kandi bishobora guterwa n’uko ikirere kimeze, cyane cyane nk’iyo hariho izuba ryinshi cyangwa ubukonje bukabije.

Urugero:Umuntu ashobora kubabara umutwe bitewe n’umwanya munini amaze ku zuba ryinshi cyangwa se ari mu bukonje bukabije.

6. Ikindi umutwe ushobora kuba kimwe mu bimenyetso by’ubundi burwayi. Urugero: Malariya, indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara y’amaso n’izindi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego