Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibyo umusore yagenderaho ahitamo umugore bazabana

Uri umusore ugeze mu kigero wumva ko ukeneye guhitamo inkumi mwubakana, ni intambwe ishimishije uteye mu buzima, ariko birasaba ubushishozi mu guhitamo ndetse no gukora ubushakashatsi ku wo wumva wahitamo.

Urubuga rwa interineti 7s7 rutanga ingingo byibura eshanu ukwiye kugiraho amakenga ku mugore, ukazikurikiza uhitamo.

1.Kureba niba azi gufata icyemezo

Umugore uhora ahindagura imirimo nta mpamvu kubera ko yarambiwe, ugasanga aretse akazi ataranarangiza amasezerano ya mbere yagiranye n’umukoresha we.

Umugore uhora mu mpaka z’urudaca n’inshuti ze n’abaturanyi, umugore uhora ahinduranya ubwoko bw’imisatsi n’iyo yari afite itarasaza ari uko ayirambiwe, ngo bituma wanibaza niba yamenya gukoresha umutungo neza.

No mu mibanire yanyu, umugore nk’uyu ngo ukwiye kumwigaho ukamenya niba namara kuguhararukwa atazagusezera mutaramarana igihe mushyingiranwe.

2.Agira ishyari

Inshuti yawe iragusuye cyangwa mugenzi wawe ukabona umugore wawe ntiyishimye ku buryo abyereka buri wese umureba, cyangwa se ntashaka ko mwamuzimanira.

Wahura n’undi mugore cyangwa se umukobwa wamuramutsa ukabona umugore wawe ntabyishimiye na busa amureba cyane guhera ku ino akageza ku musatsi, areba uko ateye n’uko yambaye, mwamara gutandukana bikagusaba kwisobanura birambuye.

Aha, ngo ukwiye kwibaza niba nta cyizere gihari kandi mumaranye igihe gito mukinahararanye, nimusaza uko bizaba byarabaye.

3.Ntimwumva kimwe uko rwubakwa

Buri wese burya ngo mu rugo agira ubushake bwo gutera urubariro niyo atabugirira rimwe na mugenzi we, umugore rero ngo uzajya ukubona nk’umugabo akakubonamo icyo gikorwa buri gihe kandi buri kanya aho kukubonamo urukundo rwe, ni uwo kwibazaho.

4.Ntakunda inshuti zawe

Umugore wanga gusohokana nawe igihe usohokanye n’inshuti zawe nubwo hari zimwe mu nshuti zawe yaba atiyumvamo cyangwa adakunda, burya ngo ntaba agomba kuba yazigucaho kuko ngo muba mwaramenyanye nawe usanzwe ufite izindi nshuti mubanye neza kandi wowe uzi icyo mubaniye.


5.Agerageza kuguhindura.

Umugore utishimira uko umeze, isura yawe itamunyura, amateka y’ubuzima bwawe, irangamimerere yawe, imirire yawe, imyitwarire yawe mu bandi akenshi abandi batananenga ko ibabangamiye ariko ugasanga we aragutoza uko ugomba kwifata, ngo ni uwo kwibazaho mu gihe ubona abikora mu buryo bukabije.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego