Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Inama 8 zituma umuntu ahorana umunezero

Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rwa www.lepoint.fr, abahanga 13 bo mu bihugu bitandukanye bashyize ku mugaragaro urutonde rw’ibintu 8 byafasha abantu guhorana umunezero.

1.Gusinzira amasaha arenze 6 ku munsi

Amasaha 6 n’iminota 15 ni igihe umuntu mukuru yakagombye gusinzira kugira ngo ahore yishimye ku manywa. Ibi byatangajwe n’itsinda ryitwa Yellow Valley, ku bushakashatsi bwakorewe ku bantu 4.000 bafite hagati y’imyaka 18 na 65. Gusa ikindi cyagaragaye n’uko abana, ingimbi n’abangavu ngo byibuze uwasinziriye amasaha 8 yirirwana akanyamuneza.

2.Gupanga ingamba nshya mu byo ukora

Jonathan Freedman, umuhanga mu bijyanye n’imitekerereze yemeza ko abantu biha ingamba nshya zaba izo igihe kirekire cyangwa kigufi, bahorana umunezero kurusha abatazigira. Kugira umushinga kandi ukawukomeza, uretse no kuba biguha ibitekerezo bishya, binaguha n’icyerekezo cy’ubuzima, bikongera imyitwarire yawe ndetse bikanagufasha mu mibanire n’abandi.

3.Kugerageza kwambara ibara ry’ubururu

Abashakashatsi bo kuri kaminuza ya Sussex mu Bwongereza, berekanye ko gukunda ibara ry’ubururu bizamura icyizere, bikagabanya umunaniro kandi bikongera umunezero. Mu kiganiro bagiranye na Daily Mail, bavuze ko urukundo abantu bagirira iri bara, rutuma bafata ibintu mu mutwe ku buryo buboroheye, nk’iyo bari muri laboratwari.

4.Kugerageza gukora imirimo udasanzwe ukora

Abashakashatsi 13 bameza ko abantu bagerageza gusura ahantu badasanzwe bazi, mbese bakiga utundi tuntu dushya cyangwa bakimenyereza utwo badasanzwe bakora, bavuze ko aba bantu bahora bishimye kurusha abandi.

Bavuga ko kwiga gukora utuntu dushya bituma ubwonko bukora neza kandi ko bitera amatsiko yo kumenya uko ibindi bikorwa. Bavuga ko bituma n’umubiri ukora neza.

5.Gukumbura kugira ibihe byiza

Inzobere mu buzima bwo mu mutwe yo muri Kaminuza ya Havard, Gilbert, yemeza ko ari ibisanzwe ko umuntu akumbura ikintu cyiza yanyuzemo. Nk’iyo wabwiwe n’incuti yawe ko muzasohokana mugasangira bituma ubwonko bwawe bumera neza.

Urugero ni nk’ukuntu abana bato iyo bategereje uugoroba wa Noheli, ukuntu baba bazi ko Yesu aravuka. Biriya bifasha ubwonko gukora neza, ukagira ibyishimo.

6. Gutanga ku mafaranga yawe ufasha abakene

Igitabo Psychological Bulletin, kivuga ko gukoresha amafaranga yawe ufasha abandi bifasha mu gutuma uhora unezerewe. Imyanzuro y’ubu bushakashatsi ivuga y’uko abantu batanga ku mafaranga yabo bahorana umunezero. Amafaranga yose watanga uko yaba angana kose, bigufasha guhorana umunezero. Kivuga kandi ko kugira umutima ukunze bituma umuntu ahora yishimye.

7.Kugira incuti zirenze 5 ukunda cyane

Inzobere mu buzima bwo mu mutwe, Richard Tunney wo kuri Kaminuza y’I Nottingham, yakoze ubushakashatsi ku bitera umunezero abantu. Abantu 1.700 babajijwe ku bibaha umunezero, basubije ko incuti zabo ziza ku mwanya wa mbere.

8.Kugira umukunzi

Abakundana nibo bantu ba mbere bahorana umunezero. Imibanire y’abakundana itandukanye cyane n’abadakundana. Ubushakashatsi bugaragaza ko abashakanye bahorana umunezero kurusha abatarashakana.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego