Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ingaruka zo gukora mu masaha y’ijoro

Mu bigo bimwe na bimwe hari imirimo biba ngombwa ko hari abayikora basimburana mu masaha, bamwe bagakora amanywa abandi bagakora ijoro bakanaharara. Ibyo bifite ingaruka ku buzima.

Ubundi umubiri w’umuntu ukenera kuruhuka mu masaha y’ijoro. Uko byagenda kose iyo akoze muri ayo masaha, umubiri ujya gukora akazi utamenyereye, nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa interineti rwa www.medicalnewstoday.com

Zimwe mu ndwara ziterwa no gukora mu ijoro harimo; izijyanye n’amaso, umutima, umutwe na kanseri y’amabere ku bagore. Ibyo bikaba biterwa n’uko wa mwanya wo kuruhuka umubiri uba wategetswe gukora, bigatuma rimwe na rimwe wivumbura akenshi ugasanga umuntu ukora ibyo bihe ahora umunaniro udahira.

Nta cyakorwa kugira ngo iyo mikorere iveho kuko byanze bikunze imirimo y’ijoro ihoraho.

Ahubwo igifasha abo bakozi ni uko byibura batakora amajoro abiri bikurikiranya ahubwo bagasimburana uwaraye mu kazi umunsi ukurikiraho ntiyongere. Ibi byagabanya ibyago byo kwandura izo ndwara.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego