Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Kerema yandikira ababyeyi

Ku babyeyi banjye nkunda kandi nkumbuye,
Murambure amaboko duhoberane.
Nanditse iyi
barwa ngira ngo mbasuhuze mbagezeho
n’amakuruyanjye.
Ariko mbere yo kugira ngo
nkomeze, nabasabaga kubanza kwicara,
mugasoma iyi barwa
mwicaye, nimumara kwicara ndabona
gukomeza…mwicaye? Reka rero nkomeze.

Umwaka w’amashuri watangiye neza,
n’ubwo nagize utubazo duke: ubu nari maze
ibyumweru bitatu mu bitaro bya Gihundwe, kubera
gusimbukira mu idirishya igihe dorutwari
turaramo yashyaga.
Nahise njanjagurika umutwe, mvunika
n’akaguru.
Aho mviriye mu bitaro, kubera kubura aho
ndara nyine kuko doru yahiye, nagiye gucumbika
ku muhungu w’inshuti yanjye uba hano ku
gasantere ka Nyamasheke. Ni umwana mwiza, ku
buryo ubu ndetse twiyemeje no kurushinga
vuba inda yanteye
itaragaragara cyane. Ntituremeza itariki
kuko tutarabona icyemezo cyo kwa muganga,
bitewe n’uko yanduye SIDA kandi nanjye
yarayinteye, hari
itorero riri kudusengera, ubundi tukanywa
n’igikakarubamba, nidukira tuzajya kwipimisha bityo kuri segiteri babone
kudusezeranya.

N’ubwo atize,
ubona ari umuntu ujijutse, kuko mu myaka 50
amaze, yize byinshi biruta ibyo twiga mu ishuri.
Aritonda, akaba akora TIG kabiri mu cyumweru
gusa, indi minsi yose tuba turi kumwe.
Ntimwibaze cyane uko tuzabaho, kuko uwo muhungu ni umurobyi mu Kivu, kandi n’ababyeyi be
bazi kubumba inkono, hari igihe bagurisha
bakabona udufaranga ntituburare.

Ubwo rero maze kubabwira amakuru yanjye,
ngo mbamenyeshe gusa ko ntigeze
nkomereka,
nta dorutwari yahiye,
nta musore
wanteye inda,
nta sida ndwaye,
ariko nabonye 31/100,
mba uwa 44/44. Ubwo nashakaga kubategura
kwakira ayo manota mudaciye igikuba.

Nanyuze
kwa tante i Gashonga, nzaza nyuma y'ILAYIDI
Muzagire ILAYIDI NZIZA
Umwana wanyu ubakunda, Keremantina.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego