Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Uko Umusore Yatsinze Ikigeregezo cyo Gusambana

Uko Umusore Yatsinze Ikigeregezo cyo Gusambana
Umusore yagiye gusura fiancé we bari hafi kurushinga, agezeyo asanga ntawuriyo yajyanye n'ababyeyi be gutembera. Mu rugo hari hasigaye murumuna we nawe w'inkumi kandi yambaye utwenda tureshya cyane. Umusore ati "ko uri hano wenyine abandi bagiye he?" umukobwa
yirya cyane, yisekesha kandi atamiye urutoki "bagiye gutembera kandi baranasura nyogokuru."
Umusore:"ko mbona wambaye ubusa?" umukobwa wari wambaye agasengeri n'agakariso gusa maze aramusubiza ati"numvaga hashyushye cyane...ntanicyo byakagombye kugutwara kuko nanjye nkwikundira!" umusore agwa mukantu, mugihe akibaza byinshi umukobwa akomeza kwirya ageraho akuramo kagasengeri maze amuha karibu mu cyumba! Umuhungu akubise igituza kirimo imitemeri y'amabere, akubise amaso amatako n'imitako by'uwo mukobwa aradagadwa maze asohoka munzu yiruka ajya kumodoka ye yasize hanze ngo afate agakingirizo karimo...!
Agisohoka ageze ku muryango yumva amashyi menshi n'amajwi avuga ngo félicitation! Ahindukiye abona ni ba sebukwe, nyirabukwe na fiancé. Bati "twakugeragezaga ngo turebe ko utazajya uca inyuma umukobwa wacu!" Umuhungu mu mutima ati "shimwa Mana kandi umbabarire kubyo naringiye gukora."
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego