Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-“Uriya si Papa wewe”

Uriya si Papa wewe”
Umugabo n'umugore bari bafite umwana w'umusore ugeze igihe cyo gushaka, atangira kujya atereta inkumi nyine ashaka uwo bazarwubakana.
Rimwe rero uwo yashimye yamujyanye mu rugo abona mama we aramwishimiye cyane ariko papa we amwereka ko atamushaka atanamushyigikiye na gato, yegera papa we biherereye amubaza impamvu.Se ati "mwana wanjye uriya mukobwa ni mwiza ariko hari ibanga! Nigeze guca inyuma mama wawe, uriya mukobwa ni uwanjye bivuga ko ari
mushiki wawe bityo byaba ari amahano!"Umusore yumvise aribyo, ashaka undi nawe biba nk'ibyambere asanga ni mushiki we, noneho biramurenga abura uko azabigenza ahitamo
kubwira mama we uko ikibazo giteye!Ubwo yegereye nyina aramubwira ati "wari uzi ko mbuze umugore neza neza! Ba bandi bose papa yarambwiye ngo ni abakobwa be kuko
yagucaga inyuma!"Mama we araseka cyane, ati "mwana wanjye mureke! Wowe muri bariya hitamo ukunyuze umurongore bose ntawe muva inda imwe kuko burya
uriya si Papa wewe! Nanjye namuciye inyuma ndakubyara!"
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego