Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Gishari: Perezida Kagame Yahaye Abpolisi basaga 400 ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP)

by www.amakururwanda.com

Gishari: Perezida Kagame Yahaye Abapolisi basaga 400 ipeti rya Assistant Inspector of Police (ACP)
Perezida Kagame yashoje amahugurwa ya gipolisi yahabwaga abanyeshuri 462, kuri uyu wa 11 Gicurasi 2015.

"Njyewe Paul Kagame…Nshingiye ku bubasha mpabwa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko, mbahaye ipeti rya Assistant Inspector of Police (ACP).”

Aya magambo Umukuru w’Igihugu yayavugiye imbere y’imbaga y’Abanyarwanda bari bitabiriye uwo muhango wabereye mu kigo cy’Amahugurwa cya Polisi cya Gishari, ari na cyo amahugurwa yatangiwemo mu gihe cy’amezi hafi 13.

Imiyoborere, gukumira ibyaha, umutekano wo mu muhanda, imicungire y’ibiza, ikoranabuhanga mu itumanaho n’uburenganzira bwa muntu, ni bimwe mu byo aya mahugurwa yibanzeho.

"Nta kuntu Abanyarwanda bagira umutekano hatariho Polisi y’Igihugu yuzuza inshingano zayo, ifatanyije n’izindi nzego,” nk’uko Perezida Kagame yabitangaje.

Umuyobozi w’Ikigo cy’amahugurwa cya Polisi cya Gishari, ACP Denis Basabose, yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa bose "barangije za kaminuza.”

Perezida w’urw’Imisozi Igihumbi yavuze ko "impamvu dukomeza kubaka igipolisi gihuguwe neza ari uko "ibyaha bigenda noneho birushaho gukorwa mu buhanga.”

Mu rwego rwo gukumira no guhangana n’ibyaha bikoranwa ubuhanga, "abaturindira umutekano bagomba guhugurwa bihagije, kugira ngo ubushobozi bwabo bugendane n’igihe,” nk’uko Perezida yakomeje abisobanura.

Yongeyeho ariko ko ubumenyi n’ibikoresho Polisi y’u Rwanda ihabwa ntacyo byamara mu gihe ikinyabupfura cyaba kidahari, asaba polisi gukorana ubunyamwuga ngo ibashe kuzuza inshingano zayo uko bikwiye, haba mu gihugu imbere ndetse no mu mahanga mu gihe bibaye ngombwa.

U Rwanda rufite abapolisi basaga 600 bari mu bikorwa byo kurinda umutekano mu mahanga, mu bihugu umunani. Umuvugizi wa Polisi ACP Celestin Twahirwa yibukije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga umutekano mu mahanga mu mwaka wa 2005.

Batatu ba mbere bitwaye neza bahembwe

AIP Nsengiyumva Jean de Dieu yahawe igihembo cy’umunyeshuri witwaye neza kurusha abandi bose bitabiriye aya mahugurwa, akurikirwa na AIP Niyonsaba Jean Paul, mu gihe Kuramukobwa Scovia we yaje ari uwa mbere mu bakobwa.

Kuki AIP Kuramukobwa ari we waje ku mwanya wa mbere mu bakobwa 51 bitabiriye aya mahugurwa? Nyir’ubwite avuga ko "Icyamfashije ni umutima w’ubushake, gukora ikintu uko ukibwiwe kandi ukagikora neza.”

AIP Kuramukobwa yanagize icyo avuga ku myumvire y’abantu bamwe na bamwe bafata igipolisi nk’umurimo usaba ingufu ku buryo abagore batagishobora: "Ntabwo bisaba imbaraga zidasanzwe, natwe (abakobwa) twabikora kandi twarabikoze kandi twarabishoboye.”

AIP Jean de Dieu Nsengiyumva we abajijwe icyo yakoresheje ngo yitware neza kurusha abandi, yabwiye abanyamakuru ati, "ni ishyaka, nari mfite target [intego] yo kuba uwa mbere. No mu kazi ngomba gukora nkaba uwa mbere.

Aya mahugurwa ni aya karindwi ategura abaofisiye bato ba Polisi, ariko ni ku nshuro ya kabiri gusa i Gishari habera amahugurwa yo kuri uru rwego.

Polisi ifite ibindi bigo bitegura abaofisiye bato; kimwe kiri i Musanze ikindi i Bugesera.

Amahugurwa yashojwe kuri uyu wa mbere ku ikubitoro yitabiriwe n’abanyeshuri 475 barimo 65 bari basanzwe ari abapolisi n’abasivili 410 barimo abapilote 7.

Gusa "13 muri bo ntibabashije kurangiza ku mpamvu zitandukanye,” nk’uko ACP Denis Basabose uyobora iki kigo cya Gishari yabivuze.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego