Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ruhango:Umukambwe Rutayisire yapfanye ibyishimo nyuma y’uko atumiwe mu rugo rwa Perezida Kagame

by www.amakururwanda.com

Muri Kamena 2013, umusaza Rutayisire Gervais yatangaje ko yumva azapfana agahinda gakomeye naramuka apfuye atarabasha kubona Perezida Kagame amaso ku yandi, ibi biza kugera Perezida Paul Kagame wahise apanga guhura n’uyu musaza ndetse binagerwaho, none akaba yapfuye nyuma y’imyaka ibiri afite akanyamuneza yatewe na Perezida Kagame.
Mu ntangiro z’ukwezi kwa Kamena 2013 nibwo umusaza Rutayisire yatangiye kuvugwa cyane mu bitangazamakuru, nyuma yo kuvuga ko ashaka kubona Perezida Kagame amaso ku maso kandi ko amufitiye ubutumwa bukomeye ashaka gupfa amugejejeho. Yavugaga ko yavutse ku ngoma ya Yuhi Musinga, kandi ngo yabonye abami Musinga, Rudahigwa na Kigeli Ndahindurwa amaso ku maso, avuga ko nta mu Perezida n’umwe atiboneye amaso ku maso uretse Perezida Kagame.
Ruhango:Umukambwe Rutayisire yapfanye ibyishimo nyuma y’uko atumiwe mu rugo rwa Perezida Kagame
Icyo gihe yagiraga ati: Ati “Abatwaye u Rwanda bose narababonye nsigaje kwibonera Perezida Kagame, by’umwihariko we mufitiye ubutumwa. Nifuje kenshi kumubona ngo mubwire ijambo rimwe gusa ariko sindamubona. Ubu ikibazo mfite ni uko mbona iminsi yanjye iri kugenda ishira, ariko Imana izamfasha mfite ikizere ko nzatabaruka mubonye nkamubwira... Ni ubutumwa bwe nyine ntawundi nabubwira, ninatabaruka ntakundi nzabujyana ariko nzajyana agahinda, mfite byinshi byo kumubwira ariko mfite na kimwe cy’ingenzi.”
Inkuru y’uko umusaza Rutayisire azapfana agahinda napfa atabonye Perezida Paul Kagame, yaje kugera kuri nyir’ubwite wifuzwaga bikomeye maze abinyujije ku rubuga rwa twitter, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ashimangira ko agiye gupanga uko yabonana n’uyu musaza. Ibi byaje gukorwa ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2013, Rutayisire n’umugore we batumirwa kwa Perezida Kagame mu rugo maze bafata n’umwanya baraganira.
Ruhango:Umukambwe Rutayisire yapfanye ibyishimo nyuma y’uko atumiwe mu rugo rwa Perezida Kagame
N’ubwo ubutumwa yari afitiye Perezida Kagame butamenyekanye kuko yavugaga ko azabubwira gusa uwo bugenewe, umusaza Rutayisire yagize icyo atangaza uwo munsi yahuraga na Perezida Kagame. Yagize ati: "Nabaye mu gihugu twabuzemo icyizere cyose, warakoze kuvana u Rwanda ikuzimu, mbakurikirana kenshi kuri Radiyo nkabona muri guhindura byinshi mu Rwanda, harimo ubumwe mu benegihugu. Komereza aho, hari byinshi bizakorwa kandi bikagerwaho, ndashaje ntacyo nakora ariko mpfanye ibyishimo byinshi bitavugwa kubera ko twahuye kandi u Rwanda rubasigaye mu maboko”
Nk’uko yifuje gupfana ibyishimo, yabigezeho ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa Gicurasi, hari kuwa Gatanu w’iki cyumweru gishize ubwo muzehe Rutayisire yasezeraga muri ubu buzima ku myaka 92 y’amavuko, agasiga umugore n’abana batatu ndetse n’umwuzukuru umwe. Uyu mukambwe yaguye iwe mu karere ka Ruhango, uretse kuba yari ashaje hakaba haraziyemo n’indwara z’ubuhumekero.
Aha ni mu muhango wo gushyingura uyu musaza wabaye kuri uyu wa Gatandatu ushize
Aha ni mu muhango wo gushyingura uyu musaza wabaye kuri uyu wa Gatandatu ushize
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego