Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Ibya Bwenge

Ibya Bwenge
Umukozi wo mu rugo witwaga Bwenge yakundaga kwiba inzoga ya boss hanyuma akongeramo amazi, noneho boss amaze kumuvumbura azana inzoga basukamo amazi igahinduka nk'amata.
Nuko asohotse umukozi aba aragotomeye ngo yongeremo amazi iba ihindutse nk'amata nuko biramuyobera, boss atashye ahamagara madam we ati "ubu dufashe umujura hano murugo", madam suguhurura, nuko umukozi yihindira mugikoni,nuko boss aratangira.
Boss: Bwenge we
Bwenge: karame ndakumva
Boss: ninde wanyweye inzoga yange??
Bwenge: (cwe araceceka)
Boss n'umujinya mwinshi: bwenge siwowe mbaza ninde wanyweye inzoga yange mushenzi???
Bwenge:(cwe araceceka)
Nuko boss afungura umuryango w'igikoni abaza bwenge ati "kuki nguhamagara ukitaba nakubaza ntunsubize??"
Bwenge: Ni ukuri boss uri hano mu gikoni nta kintu ushobora kumva uretse izina ryawe gusa, niba ubihakana injiramo nawe ubyumve.
Nuko boss yinjiramo ngo yemeze niba ari ukuri koko.
Bwenge: boss
Boss: yes ndakumva
Bwenge: ninde winjira mu cyumba cy'umuyaya iyo madamu yagiye ku kazi??
Boss: (cwe araceceka)
Bwenge: si wowe mbaza ninde warongoye umuyaya madamu adahari??
Boss: (cwe araceceka)
Nuko boss asohoka yabize icyuya ati: "uziko koko bwenge avuga ukuri sha hano wumva izina ryawe gusa pe ndumiwe!!!!!!!!"
Nuko madam aba yiteye hejuru ati "mukansobanurira neza ndumva mufitemo ubucabiranya."
Bwenge: oya ntabwo ni ukuri madam rwose niba ubihakana nawe injiramo wiyumvire!!!
N'umujinya mwinshi aba asimbukiye mu gikoni yegekaho.
Bwenge: madam
Madam: karame ndakumva
Bwenge: ninde waguteye iyo nda hagati yange na boss?
Madam: (cwe araceceka)
Bwenge: niko siwowe mbaza iyo nda ni iyande hagati yacu babiri?
Madam: (cwe araceceka)
Nuko asohoka nawe yabize icyuya, ati "yewe aha hantu naho gusengerwa rwose pe! Umuntu uziko yumva izina rye gusa." Aba
ararusimbutse Bwenge.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego