Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Ibya King na Se

Ibya King na Se
Papa: King!
King: Karame Papa!
Papa:Genda unzanire icyo kunywa.
King:Orange cg Coca cola?
Papa:Coca. ...
King:Ikonje cg ishyushye?
Papa: ikonje
King:Ya Bralirwa cg iya Azam?
Papa:Aaarrrrhhh he! Ngaho genda unzanire amazi mbone umva imbere.
King:Akonje cg ashyushye?
Papa:Akonje.
King:Litre cg Inusu?
Papa:Litre.
King:Nil cg Inyange?
Papa:Uzane ayo ubonye?
King:N'ikiziba nkizane Papa?
Papa:Aaarrrrhhe eee! Kino kinyamaswa ra!
King:Inka se?cg Ihene?
Papa:Inka.
King:Inkungu se? Cg inyambo?
Papa:Syigari wee! Kandi iki cyana nzakica.
King:Papa, uzanyicisha imbunda cg Icyuma?
Papa:Imbunda niyo igukwiriye.
King:Uzandasa?
Papa:Yego pe.
King:Ku mutwe cg ku mutima?
Papa: Ku mutwe.
King:Nyikuzanire cg urayizanira?
Papa: Syi,iki cyana nzajya gupima DNA,ariko ubu ni icyanjye?
King:Ntiwumva se ko noneho uvuze ibyunguka? DNA ndamukunda cyane.Nawe se Papa?
159. Iby'amashuri make
Umugabo yabwiye umwana we ati "usigare mu rugo ngiye gushaka akazi ko kwigisha ku kigo cy’amashuri abanza."
Agezeyo bamubaza impamyabumenyi (Diplome) basanga ntiyujuje ibisabwa kuko yari yarize amashuri makeya, baramusezerera arataha. Ageze mu rugo wa mwana aramubaza ati"Ese ka kazi wakabonye papa ?" Umugabo asubiza umwana we ati " Oya ntako nabonye !" Umwana ati "Kubera iki se papa ?" Umugabo ati " Bakanyimye,amashuri yabaye makeya (yavugaga ayo yize)" ni uko wa mwana ati " Ubwo se iyo baguha ako kuyubaka niba yabaye makeya koko !!!! "
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego