Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Igiceri cya makumyabiri

Igiceri cya makumyabiri
Nk’uko mubizi muri iki gihe cy’ukwezi kwa Mata nibwo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda baba bitegura gukora ibizamini by’agace ka mbere k’umwaka w’amashuri ; muri iyi minsi rero haba havugwa ibyitwa ibigugu (ibizamini biba byarakozwe mu myaka yabanje) iyo umuntu
akabonye rero yihutira kugafotoza.
Mu byumweru bibiri bishize abanyeshuri barimo bigira hamwe nuko umunyeshuri bigana aba anyuzeho afite akagugu bati : “Tukagafotoza”, nibwo bahaye umwe muri bo igiceri cya makumyabiri bati : “Cyo genda ugafotoze kandi utebuke”.
Nyamuhungu agenda yiruka kuko abanyeshuri bakunze guca inzira zitwa iz’ubusamo nibwo yanyuze muri koridori y’amacumbi y’abakobwa azwi ku izina rya Viet nk’uko basanzwe bahanyura, ka gaceri karamucika kanyura munsi y’urugi no mu cyumba ngo : “dringgggggg”, umuhungu ati mbigize nte ? Yigira inama yo gukomanga ahita abikora.
Abakobwa baba muri icyo cyumba barimo biruhukira, batinze gufungura ariko biratinda barakingura nyamusore ati :”Ntaye amafaranga atemba mu cyumba cyanyu none mwamfasha kuyashaka ?” Bati : “Nta kibazo”.
Umusore yarinjiye bati : “Ese ubundi ni angahe ?”, undi agira isoni zo kuvuga ko ari igiceri cya makumyabiri, ati : “Nimundeke shahu
ahubwo ubu aho nari ngiye natinze”. Abandi bagirango ni amafaranga menshi barashishikara barashaka.
Hagati aho ariko igiceri nticyari cyagiye kure barakirebaga ariko batinya kumubaza niba ari cyo nawe atinya kugitora (yarakirebaga) kuko yumvaga ko bari bumuseke, barayahiga barayabura ataha yijujuta, agezeyo abari bamuhaye igiceri bati : “Ako ufotoye karihe ko
watinze ?”.Ababwiye ibyamubayeho basigaye bamuha urw’amenyo, nawe ati : “Namwe byababaho”.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego