Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Mujye mukunda abagore banyu

Mujye mukunda abagore banyu
Ku rusengero rumwe bari mu mwiherero w`abagabo bubatse ingo, Pasiteri arababaza ati "Bakirisito bene data ni nde ukunda umugore
we ?"
Bose bamanika ikiganza bagaragaza ko bakunda abagore babo. Pasiteri arongera ati "Muheruka kubibabwira ryari niba koko mukijijwe ?”
Umwe ati “Mu gitondo nabivuze”, undi ati “Nijoro turyamye”, undi ati “Mukanya kashize”, undi na we ati “Rwose n’ubu mvuye hanze kuri telefoni mbimubwiye!”
Pasiteri ati “Ngaho mufate telefoni zanyu mwandikemo ijambo ‘NDAGUKUNDA‘ muryoherereze abagore banyu mu butumwa bugufi.“
Abagabo bose bahita babikora bihuse n’utari afite amafaranga muri telefoni amuha agakarita.
Pasiteri ati “Ngaho mugurane telefoni !” Barabikora. Hashize akanya abagabo babona twa ‘message’ tuvuye ku bagore babo. Pasiteri ati
Ngaho nimuzisome cyane twumve !”
Ibyo basomye :
1. "Ndumiwe sheri. Ibi ubitekereje ute ?”
2."Yoo ubaye iki? Bigenze gute we ?"
3. "Ba uretse uransobanurira nutaha iyi ‘message’ umuntu wari uyandikiye kuko si iyanjye!"
4. "Ubuse ushatse kuvuga iki ?”
5 "Egoko ! Ubuse nanone urashaka ko turyamana ?"
6 "Wowe uri nde wiha gukinisha ‘phone’ y’umugabo wanjye ?"
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego