Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Amateka:Inkomoko ya Biryogo, Abaryogo n’impamvu Abasilamu bitwa Abaswayire

by www.amakururwanda.com

Amateka:Inkomoko ya Biryogo, Abaryogo n’impamvu Abasilamu bitwa Abaswayire
Biryogo ni kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali. Ifatwa nk’agace k’Abasilamu kuko hafi y’abantu bose bahatuye ari abasilamu.

Umunyamakuru w’Izuba Rirashe yaganiriye na bamwe mu basaza bavukiye mu Biryogo bamubwira byinshi ku nkomoka y’iryo zina.

Kanyamugenge Joseph ufite imyaka 70 y’amavuko, atuye mu kagari ka Biryogo. Agendeye ku byo azi akiri umwana, avuga ko agace kitirirwa Biryogo kafashe iryo zina ku Ngoma y’Umwami Mutara Rudahigwa waguye i Bujumbura, warayoboye u Rwanda kuva mu Mwaka w’1931 kugeza 1959.

Umusaza Kanyamugenge avuga ko agace kitirirwa Biryogo kabagamo abantu bitwaga Abaryogo, kubera amahane, "kugira imitwe ikomeye bagiraga kandi nta muntu ubinjiramo ako gace kose gahita kitwa Biryogo."

Mushyitsi Leonard (Omar) w’imyaka 73 y’amavuko na we yavukiye muri aka gace ka Biryogo. Aragira ati "Uko numvise mu biganiro n’abantu bakuru kuko navutse abaryogo batuye hano, bavugaga ko kugira ngo abo bantu bitwe abaryogo byaturutse ku bantu bari batuye hafi y’ako gace bitwaga Abishongore kuko bishongoraga cyane, maze baza babishongoraho, barabatuka baravuga ngo ni ibigoryi bavuga nk’Ibiryogoryo (Ibiryogoryo ni inyoni).”

Mushyitsi yakomeje avuga ko ngo haje kuvamo umwe muri abo bishongore ashaka uko afatanya ayo magambo yombi "ibigoryi n’Ibiryogoryo” maze havamo izina ry’ibiryogo, maze bahita babita abaryogo kuva uwo munsi.

Mushyitsi na Kanyamugenge baje guhurira ku kintu kimwe cy’uko abo bantu biswe abaryogo, bakomokaga ku mugabo witwaga Bitungabari bivugwa ko yagiraga amahane, utari ashobotse, kandi utaravogerwaga.

Umuntu wese wazaga gutura aho hantu yahitaga yitwa umuryogo. Biryogo ngo yakomeje kwaguka uko abantu baje gutura ahafi y’abo Baryogo, kugeza aho yagukiye iba nini kandi ubundi yari agace gato kabagamo abantu b’umuryango umwe wa Bitungabari.

Uko Abayisilamu baje gutura mu Biryogo

Umusaza Mushyitsi avuga ko Abayisilamu baje mu Rwanda mu gihe cy’abakoroni, bazanywe n’Abadage bakaza babatwaje imizigo.

Yagize ati "Abayisilamu baje baturuka muri Tanzaniya baza ari abacuruzi, kuko baje batwaje Abadage imizigo, maze babatuza ahantu hitwaga mu matongo (Agace ko munsi ya Ecole Belge, kugeza mu Gakinjiro).”

Yakomeje avuga ko ubwo batangiraga kubaka aho hantu, hatangiye kuza amajyambere ni bwo babimuye maze babajyana kuba mu Biryogo.

Uretse aba Batanzaniya, uyu musaza avuga ko uko iminsi yagiye yicuma ariko abanyamahanga b'Abasiramu bagiye baza mu Rwanda; haza abaturutse muri Uganda no mu bindi bihugu bihana imbibi n'u Rwanda.

Abasilamu bagiye biyongera buhoro buhoro kuko ngo hari abaturukaga mu bindi bice by'u Rwanda bakaza gushaka akazi kuri abo Banyamahanga bari batuye mu Biryogo; ariko kugira ngo baguhe akazi bakagusaba ko ubanza wahinduka nawe ukaba Umusiramu.

Muzehe Kanyamugenge akomeza avuga ko uko abo banyamahanga bagiye basaza, abo babaga barahinduye ari bo bahise baba abayisilamu nyabo maze bagenda bigisha n’abandi Banyarwanda kugeza ubwo abayisilamu babereye benshi mu Rwanda.

Uko Abayisilamu baje Kwitwa Abaswayire

Umusaza Kanyamugenge avuga ko yabaye mu Biryogo muri icyo gihe ariko ntahindure idini ngo kuko ubusanzwe abantu bahinduraga idini bari abantu babaga baje gushaka akazi kuri abo banyamahanga babaga batishoboye.

Abo banyamahanga ngo babaga biganjemo abacuruzi, abadozi ndetse n’abakanishi, ariko ngo kuko Kanyamugenge we se yari akize, byatumye batajya guhakwa muri abo banyamahanga maze baguma kuba mu idini ryabo ry’abakirisitu.

Bitewe n'uko Abayisiramu ba mbere baje baturutse muri Tanzania bavuga Igiswayire, ndetse bakaba barakoraga ibishoboka byose ngo abaje kubasaba akazi bahinduke babo Abasiramu, ubuswayire bwaje gufatwa nk'uburyarya.

Abamaraga guhinduka Abaswayire na bo babaga bafite binshingano zo guhindura abandi, bityo umubare w'Abasilamu ukagenda wiyongera.

Kanyamugenge ati "Abayisilamu benshi baba mu Biryogo ni abahindutse kubw’abo banyamahanga, abenshi baje bashaka akazi maze baba abayisilamu kugira ngo babone amaramuko.”

Aba basaza bombi, Mushyitsi na Kanyamugenge, bavuga ko abaryogo bo hambere kubera amahane bagiraga, ahantu hose bajyaga gutura hahitaga hafata izina ryabo, ku buryo ubu mu Rwanda hari ahantu henshi hari iryo zina rya Biryogo kubera ko hari abagendaga bimuka, maze aho bagiye hagahita hafata iryo zina.

Izuba Rirashe
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego