Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Iby'umusore witwa Manzi

Umusore witwa Manzi yakoraga
mu kigo cyatunganyaga
kikanagurisha inyama
n'ibizikomokaho, umunsi umwe
arangije akazi we kimwe
n'abandi bakozI batangiye
gutaha aza kwinjira mu cyumwa
bakonjesherezagamo inyama
kimera nka Frigo iyo ugifunze
(Chambre Froide) kuburyo
hashira akanya kikagenda
gikonja cyane.

Ni uko agezemo imbere arafunga agirango atunganye ibyo muri icyo
cyumba vuba ahite asohoka
kitarakonja, ariko ku bw'amahirwe macye akimara gufunga infunguzo ziramucika zigwa hasi, zica munsi y'urugi zihita zigwa inyuma kandi yari
yarangije gufunga.

Manzi yatangiye gusakuza ngo
arebe ko hari umuntu uri hanze
wamwumva akamutabara ariko
arategereza araheba, arakomanga ariko ntihagira ubyitaho kandi uko yatindaga niko icyumba cyakomezaga gukonja cyane.

Kuko rero icyumba cyari kinafunze ijwi rye ntiryabashaga gusohoka ngo
rigere kure, abandi bakozi
bakoranaga nawe barataha
asigara ataka kandi ubukonje
bukomeza kugenda bwiyongera.

Amazemo umwanya munini
atangiye gutitira bikomeye hafi
yo kwicwa n'ubukonje, yumva
umuntu arakinguye, arebye
abona ni umuzamu warindaga
icyo kigo wabaga yiyicariye ku
marembo (Gate) amanywa
n'ijoro, biramutangaza yibaza
ukuntu aje aho kandi atajyaga
ava ku muryango
biramushobera, amaze
kuzanzamuka amubaza uko
yatekereje kuza aho n'icyo yari
aje kumara kandi adasanzwe
ahagera mu kazi ke.

Umuzamu ati: "Ubundi muri iki
kigo abandi bose bamfata
nk'umuntu usuzuguritse cyane,
ariko wowe buri gitondo uraza
ukansuhuza ukanyifuriza umunsi
mwiza, waza no gutaha
nimugoroba ukansezeraho
ukanyifuriza ijoro ryiza n'akazi
keza k'ijoro. Ibyo nagiye
mbyishimira cyane kandi
nkabizirikana kuburyo buri gihe
ari wowe muntu mba nzi niba
waje ku kazi, niba utaraza
cyangwa niba wasibye, uyu
munsi rero bwo wansuhuje mu
gitondo ariko nimugoroba
ntegereza ko wambwira ijoro
ryiza utashye ndaheba, bituma
ngira amatsiko yo kuza mu kigo
imbere ngo menye niba nta
kibazo wagize kuko bitari
bisanzwe".

Ni uko Manzi biramurenga
arishima cyane, yibaza ukuntu
arokowe no kuba atajya
yirengagiza umuzamu,
aramushimira ariko arushaho
kwita ku boroheje n'abo benshi
basuzugura bakabafata
nk'abadafite agaciro.

ISOMO: Ntukirengagize abantu
wita ko basuzuguritse kuri
wowe, niba aho ukora uri
umuyobozi ukomeye, ibuka ko
n'uwo woroheje ejo cyangwa
ejobundi wamukenera kandi
akakugoboka. Wikwishyira
hejuru, wikwiyemera kandi
wifata abari ku rwego rworoheje
nk'aho badafite agaciro,
ntawigira kandi ntawe umenya
aho buzira ageze!

Imana idufashe kandi iduhe
umutima ukunda abakene, twe
kwirengagiza aboroheje n'abo
twita ko baciriritse, Imana
iduhe kwicisha bugufi no
kwiyoroshya mu byo dukora
byose kandi abiyoroshya
izabakomeze n'abicisha bugufi
izabazamure.

NIBA NAWE UBISHYIGIKIYE
ANDIKA UTI "AMEN". NIBA
KAGUKOZE KU MUTIMA KORA
SHARE UGASANGIZE N'ABANDI

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego