Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Iby'Umugabo na Nyirabukwe

Iby'Umugabo na Nyirabukwe
Umugabo yagiye muri Israël ajyanayo n’umugore we na nyirabukwe. Bagezeyo nyirabukwe wari ushaje arapfa. Umugabo agiye kureba abashinzwe gushyingura abantu, bamuca amafaranga menshi yanga kuyatanga, babonye ajijinganya baramubwira bati “erega impamvu duca
menshi ni uko umuntu tumushyingura mu cyubahiro cyinshi…"
Umugabo arakomeza aranangira, avuga ko nyirabukwe agomba gushyingurwa mu rwa Gasabo. Umugore we abibonye biramushimisha cyane, dore ko umugabo we yari asanzwe azirana na nyirabukwe. Umugore ati “chéri, uri umwana mwiza pe !Nshimishijwe cyane n’uko wemeye ko mama ashyingurwa mu Rwanda n’ubwo bizaduhenda kurusha kumushyingura hano.”
Umugabo ati “iyo siyo mpamvu di ! Hashize imyaka 2000 hano bahashyinguye umugabo witwa Yezu, ahita azuka nyuma y’iminsi 3. Sinshaka ko ariko bigendekera mabukwe !
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego