Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Mukamuganga

Mukamuganga
Umugore Mukamuganga yakundaga urwa bitoke. Bukeye baza kumusaba umugeni maze yenga urwagwa ruryoshye cyane arushyira munsi y'urutara mu kijerekani kugirango ruhore abashyitsi bazarunywe rumeze neza dore ko rwari rwahiye ubukwe bushigaje icyumweru ngo bube. Noneho uko amaze kurya ibishyimbo n'ibijumba ati:"None urwagwa rwazabiha umugabo nazamukira?" Akagenda agashora umuheha mu kijerekani akumviriza ati ruzaryoha ye! Buri munsi akumva uko rumeze. Bukeye abakwe baraza baricara maze Mukamuganga anyarukira munsi y'urutara aricara ibicuma akaba yabyogeje mu nkoko bitukura. Afata igicuma cya mbere cyitwaga Gahogo bari baritiriye umuturanyi wavumbaga cyane. Afata ikijerikani umunwa awuhamya uw'igicuma asukamo yitonze ariko habura ikiza arambiwe n'abakwe barambiwe arahaguruka aragenda yegera umugabo we ati"Mbese urabizi Simo, cya gicuma na cya kijerekani ni mahwi". Simoni ati "agacuma k'amacupa abiri kanganye gate n'ijerekani ifite amacupa mirongo itatu?". Umugore bimuyobeye kubisobanura areba hirya areba hino yirasa mu myugariro dore ko basabaga mu gicuku ngo Padiri atamenya ko bagiye gushyingiza akabaca amaturo maze ajya iwabo. Habura usabwa hagati y'umwana na nyina.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego