Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Utamenera Ikote

Utamenera Ikote
Umugabo Nkunzabagabo yanyuze haruguru yo kwa Mayuya yunva abantu baraganira munzu baseka cyane . Yari avuye ku rugendo inyota imumereye nabi. Nubwo atari umumwanyi wa Mayuya aribwira ati “reka mpanyure mbavumbe!!!” Nuko Nkunzabagabo yinjira mu rugo buhoro ageze mu muryango w'inzu ariyasira ati “mwiriwe yemwe kwa Mayuya?” Mayuya amwunvise ashikuza igicuma umugabo wari ugifite agishyira mu kwaha mu gikoti kirekire yari yambaye nuko arahaguruka ati “ntakwirirwa ntakwirirwa ntacyo turya!!! Inyota yatumaze none turiganirira gusa!!” Ubwo Nkunzabagabo aba yabagezemo abona iminwa yabo ibobereye ntiyabashira amakenga ati “n'ubundi nuko tutari duherukanye nari ngukumbuye cyaneee reka naguhobere dushirane urukumbuzi.”
Abivuga asingira Mayuya ngo amuhobere (Kuko yari yabonye ko ariwe ufite igicuma mu ikoti) Mayuya yitaza yiyamira ati “Sigaho!!! Sigaho !!! Rekareka!!!Utamenera ikoti wa mugabo we!!!!!
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego