Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Amaze imyaka 20 yibera mu karuri k'ibyatsi gasakaje amashashi

by www.amakururwanda.com

Amaze imyaka 20 yibera mu karuri k'ibyatsi gasakaje amashashi
Nkezabatware w’imyaka 50 utuye mu Mudugudu wa Kiminazi, Akagali ka Gasarenda, Umurenge wa Tare, mu Karere ka Nyamagabe amaze imyaka igera kuri 20 yibera mu karuri kubakishijwe ibyatsi kagasakazwa amashashi.

Aganira n’Itangazamakuru Nkezabatware utunzwe no gukorera abandi akabona icyo kurya, yavuze ko yibera mu ishyamba mu nzu yubakishije ibyatsi ndetse ikaba isakaje amashashi, ibintu byatangaje bamwe ugereranyije n’icyerekezo igihugu kirimo.

Uyu muturage avuga ko aka karuri yakubatse nyuma y’uko indi nzu y’ibyatsi yari afite ihirimye, ahitamo gushakisha amashashi ngo abe ari yo asakaza kugira ngo mu gihe cy’imvura atazajya anyagirwa.

Akomeza avuga ko yagerageje kugaragariza ubuyobozi ikibazo cye ngo arebe ko hari ubufasha bamuha, ariko baramuhakanira.

Yagize ati ”Nabwiye umuyobozi w’umudugudu wacu ambwira ko badashobora kunyubakira kubera ko ntuye mu ishyamba ngo keretse amuhaye amafaranga ibihumbi 15.”

Uretse kuba yubakishije ibyatsi, iyi nzu kandi yubatse mu manegeka dore ko iri mu ishyamba hagati munsi y’umukingo. Ubwiherero bwayo n’ishyamba.

Iyo winjiye mu nzu ya Nkezabatware nta kintu kindi usangamo uretse ibyo araraho ndetse n’amashyiga, akaba avuga ko yahisemo kujya yirira inyotse kuko iyo agerageje kugura amasafuriya bayamwiba.

Abatuye umurenge wa Tare baganiriye na IGIHE bemeza ko uyu muturage amaze igihe kinini yibera muri aka kazu, ariko bakababazwa n’uko nta gikorwa ngo afashwe kubona aho kuba habereye umunyarwanda.

Umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati ”Birababaje kuba umuntu atura mu ishyamba nk’inyamaswa. Njye ntacyo namumarira kuko ntacyo nshoboye. Icyo twasaba ubuyobozi ni uko bamwubakira akava hano.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Tare, Ineza Liliane yatangaje ko batari bazi ikibazo cy’uyu muturage ariko ko aho bakimenyeye bahise bamushakira aho kuba.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego