Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Marc Vivien Foé yapfuye ari uko yanze gutanga nyina nk’igitambo-Ubuhamya

by www.amakururwanda.com

Marc Vivien Foé yapfuye ari uko yanze gutanga nyina nk’igitambo-Ubuhamya
Marc Vivien Foé
Ubu buhamya butangwa n’umwe mu bakinnyi bari barabigize umwuga avuga ko ahagaritse gukina umukino wa ruhago ku mpamvu zo kwanga gukomeza gukorana n’imbaraga zikomoka kuri satani

Benjamin Diboue avuga ko yakinaga football ari mu biruhuko mu gihugu cya Cameroun, mu marushanwa ya “coupe top” n’andi marushanwa yoroheje, ubwo yakiniraga agace yaratuyemo kitwa Biyem-Assi, akitwara neza cyane mu 2002 nibwo yarambagijwe n’umwe mu batoza ba Congo aramukunda biba intandaro yo gutangira gukinira mu mahanga.


Akomeza avuzaga ko abantu batazi ibikorerwa mu mikino ya ruhago (football), ati ruhago ni mu kuzimu kuko ngo ubwo yakirwaga mu ikipe ya “Fauves de Niari” yakiriwe neza cyane, aracumbikirwa mu buryo butumvikana. Akimara gusinya amasezerano bamuzaniye umugore w’umufaransa atigeze amenya na rimwe mu buzima bwe, nyuma niho umuyobozi w’ikipe yaje kumubwira ko buri mukinnyi agomba kugira umufasha mu mikire ye mu buryo bwa gihanga (maitre spiritual), yatashywe n’ubwoba kuko aho yakiniye mu gihugu akomokamo atigeze amenya ubwo buryo.

Akimara kubonana n’uyu mufaransakazi ariwe maitre spirituel wa Benjamin, yasubiye mu bufaransa amuzanira umukufi ngo ajye awambaro bagiye gukina, maze ngo yafata ku mupira mu kibuga bakina, abo bahanganye bose bagahungabana agatsinda ibitego pe, ati yaje gutumirwa muri hotel aho uyu muganga we wa gihanga yari acumbitse, akimubona abona azengurutswe n’inzoka nini cyane ku mubiri we, ashatse guhunga wa mugore aramureba cyane umukinnyi Benjamin arahagarara amuhanga amaso, amubwira ko abakinnyi bose babana nawe bagira imiziririzo (totem) bagomba kugenderaho, maze abwirwa ko yaba azi akamaro k’umukufi yambara mbere yo kujya mu kibuga, abwirwa ko ari inzoka aba yambaye maze bagenzi be bahanganye bakabona ko ari inzoka bagakina basimbagurika ariko nawe abacenga.

Icyamutunguye kandi kikamutera ubwoba ni uburyo yabwiwe ko uyu umukurikirana mu buryo bwa gihanga ariwe n’ubundi wari maitre wa nyakwigendera Marc Vivien Foé. Ubwo Benjamin yagize ubwoba abaza uwo mu maitre niba nawe azapfa nka Vivien Foé, yasubijwe ngo oya, ngo icyatumye Foe apfa ngo ni uko yasabye imbaraga zirenze cyane kurushaho, maze ananirwa kubahiriza amasezera aranga. Yasabye kubonana n’imana y’ingore yo mu Nyanja (reine de la mer). Iyo mana y’ingore yari yamubwiye ko kugira ngo abone izindi mbaraga zidasanzwe ari uko yatanga nyina akaba igitambo maze Vivien Foe abihakana yivuye inyuma, ataha azi neza ko inkurikizi zihari, ku itariki ya 26 kamena nibwo uwo mwuka wavuye mu Nyanja ukaritura umutima wa Vivien Foe, apfa bitunguranye.

Akomeza avuga ko hari abahabwa gutinyika nk’intare, ingwe, ingona, inzoka, abandi bagategekwa kujya kuramya abapfu buri bucye bagakina, abandi bakamesa imyambaro yabo mu nkari zakoreweho imihango n’abarozi. Kugira ngo atangira kureka izo mbaraga yakinaga atambaye wa mukufi bigatuma akina nabi maze umutoza akamusimbuza.

Yaje kumenya ko hari abakinnyi benshi bakoresha imbaraga zidasanzwe bavanye kwa satani ubwo umuganga we yamubwiraga kongererwa izindi mbaraga, abenshi muri bo bakaba ari abatinganyi, bafite amasezerano n’ikuzimu, akaba aburira abakinnyi bakiri bato ko batakwifuza gukina mu makipe akomeye harimo no gukinira amakipe z’ibihigu.

Ubu Benjamin ahamya ko afite duke Imana yamuhaye akaba atashaka konera koreka ubuzima bwe, ashishikajwe no kureba umuryango we ari bazima bose batazize ubugambanyi bwa satani.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego