Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uburwayi Bwo Kuruka Bwamukuye mu Ishuri

by www.amakururwanda.com

Stephanie Horner arwaye kurukaStephanie Horner  w’imyaka 23 y’amavuko, ngo yatangiye kugaragaza ibimenyetso bidakabije by’ubu burwayi agifite imyaka 13, ariko mu mwaka wa 2011 bifata indi ntera, byageze muri 2013 aruka byibura iminsi itatu mu byumweru bine.

N’ubwo yari akwiye kubaho yishimiye ubuto bwe, ubu burwayi bwatumye Stephanie Horner asigaye yibera mu buriri, kuko aba yiteguye kuruka uko iminota 20 irangiye.

Daily Mail ivuga ko abaganga basanze uyu mwana w’umukobwa arwaye uburwayi bwo kuruka bita "Cyclical Vomiting Syndrome (CVS).”

Iyo iki kibazo cyabyutse, ngo ashobora kuruka iminsi itatu kugera ku byumweru bine nta gutuza, ibi ngo bikaba bituma ashyirwa mu bitaro, byibuza rimwe muri buri kwezi, byanatumye areka akazi, ndetse ava mu ishuri mu mwaka wa 2011 ubwo yigaga kaminuza.

Dr Robin Dover avuga ko ubu burwayi bufata byibuza umwana umwe mu bana 300,000, uretse kuruka ngo bukaba buzana n’izindi ngaruka z’uburwayi, nko kurwara umutwe udakira, kubabara mu nda no mu muhogo, guhorana iseseme n’ibindi, nyamara bikaba bitaramenyekana ikibitera n’uko byavurwa.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego