Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubuzima butangaje bwa Barack Obama

-Yavukiye mu muryango ukennye kandi avukira mu gihugu cyo muri Afrika kitari gihambaye mu bukire no mu iterambere, mu muryango we yakundaga kwicisha bugufi no gufasha nyirakuru wamureraga, akenshi bajyagana mu murima gukura ibijumba no kwahira ubwatsi bw'inka...

-Inzu yakuze abamo ni zimwe zitwaga Nyakatsi, nyamara yari afite inzozi zirenze kure cyane urwego yari arimo

-Yatangiye kuvuga ko aziyamamariza kuyobora Amerika bamwe baramukwena cyane ko bitari byarigeze bibaho ko umwirabura yayobora igihugu cy'igihangange, nyamara igihe cyarageze asimbura George W. Bush ku mugaragaro!

Barack Obama yavuye kure, akorana umurava ashaka gukabya inzozi ze Imana imuzamura mu buryo butangaje. Kimwe n'undi wese ugize byinshi ageraho, uyu nawe abikesha ibintu bibiri, icyambere ni ukuba Imana yarabishatse, icya kabiri ni ukuba yarakoresheje imbaraga n'ubwenge Imana yamuhaye!

Ntibazagushuke, n'iyo waba uri umunyabyaha ibyo ukora byose ubigeraho kuko Imana iba yabishatse kandi yabyemeye, ikindi kandi imbaraga n'ubwenge ukoresha n'iyo waba utayizera ngo uyukorere nta handi wabikura uretse ku Mana ishobora byose kandi itanga byose...

Nawe wagera kure wifashishije ibintu bibiri; izo mbaraga n'ubwenge Imana yaguhaye ndetse no kuyisenga ugatakamba ngo ikwereke inzira n'uburyo bwo kubikoresha neza ngo bikugeze kure. Ndabasabiye mwese ngo ihe umugisha imirimo y'amaboko yanyu kandi aho rubanda batibwira ko mwagera izahabageze munaharenge benshi bumirwe, abanyamashyari agahinda kabice.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego