Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Ibya Rwakagororo

Ibya Rwakagororo
Rwakagororo yahuye n’umugenzi wigendera maze agira atya amucinya urushyi. Ngo asange yamwibeshyeho (yari amwitiranyije n’umuntu wari waramwambuye) niko kumusaba imbabazi, undi nawe ntiyabyemera ajya kumuregera abunzi. Rwakagororo acibwa amande y’igihumbi. Uko yagatanze inoti y’ibihumbi bibiri, ayo kugarura arabura, ni uko acunga wa mugenzi ku jisho, aritunatuna maze amwasa urushyi rwa kabiri ati : “ntibikuvune ugarura, n’ayo asigaye yahamane ! kuko ndumva ngo buri rushyi ni igihumbi”
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego