Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-“Nagezeyo amahoro”

Nagezeyo amahoro”
Umugabo yagiye muri hoteri asangamo mudasobwa (computer) ahita yihutira kwandikira umugore we yari yasize mu rugo ubwo yajyaga mu
rugendo rw’akazi.
Agiye kurwohereza yibeshyaho gato e-mail y’umugore we ayohereza ku mugore wari wapfushije umugabo uwo munsi.
Uwo mugore wari wapfushije umugabo yabaye akiva gushyingura umugabo we nawe yihutira kujya kuri mudasobwa yibwira ko wenda hari abo
mu muryango we baba bamwandikiye bamusaba kwihangana, ariko akimara gusoma ibaruwa ya mbere ahita yikubita hasi. Maze umuhungu we aje amukurikiye asanga kuri mudasobwa hariho ibaruwa igira ati :
Ku mugore wanjye nkunda cyane,
Impamvu : Nagezeyo amahoro
Ndabizi ko bigutangaje kubona iyi baruwa kuko utakekaga ko nabona uko nkwandikira ariko nasanze ino naho basigaye bafite za mudasobwa. Kandi bemerera abantu kwandikira abakunzi babo. Ubu tuvugana maze akanya gato ngezeyo, banyeretse icyumba nzabamo, gusa
irungu riranyishe ngiye kukwitegura nawe ejo uzaze, ndizera ko uzabona abaguherekeza nk’uko nanjye mwamperekeje, bizu ni ahejo.
Uzagire urugendo rwiza.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego