Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-" none ko ndeba inyama, injangwe yo iri he ?"

" none ko ndeba inyama, injangwe yo iri he ?"
Umugabo yagiye ku isoko agura ikilo cy’inyama arazizana aziha umugore we ngo aziteke. Mu gihe umugore yari atetse za nyama, umugabo we yari hafi aho afata agacupa mbega ategereje ko bamutumaho ko byatunganye. Umugore rero yikundiraga agatukura, aragakaranze ari nako agenda yongeramo ibirungo nuko agasosi kamera neza ku buryo kamuteye
gutangira kujabura (kwarura ibitarashya). Yakomeje kujabura kugeza inyama azimazemo. Kera kabaye umugabo arataha asanga ibisorori ku meza ariko atangiye kwiyarurira abona nta nyama zirimo niko kubaza umugore ati "Ese ko nta nyama ndebamo wazishyize he ?" "Umugore
aramusubiza ati "injangwe yaziriye irazimara". Umugabo n’umujinya mwinshi afata ya njangwe ayishyira ku munzani asanga ipima ikilo (1Kg) abaza umugore we ati" none ko ndeba inyama, injangwe yo iri he ?"
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego