Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Umugabo yari umushyitsi mu ijuru

Umugabo yari umushyitsi mu ijuru
Petero Intumwa akaba ari we wakoraga akazi ko kumutambagiza amuratira ubwiza bwo mu ijuru. Petero amwereka aho Imana yicaye, aho abamarayika bateraniye bayiririmbira, n’ahandi hantu heza cyane aho mu ijuru. Ngo uruzinduko rugere hagati, umushyitsi yumva arakubwe, niko kubaza Petero ati “ese ko mu byo wanyeretse nta musarani nabonye, ino aha iyo umuntu
akubwe yihagarika he ?” Petero nawe aramusubiza ati “ajya inyuma ya kiriya gicu ubona hakurya hariya, akiherera.” Ni uko undi nawe arabikora. Haciyeho akandi kanya batembera, wa mushyitsi yumva noneho arashaka kwituma bikomeye, niko kubwira Petero ati “reka
nsubire inyuma y’igicu ndumva nkubwe.” Umugabo amaze kwituma ibikomeye, sibwo abuze icyo yihanaguza ! Niko guhamagara Petero ati " ese Pete, ko nta mpapuro z’isuku mbona, ino aha mubigenza mute ?" Maze Petero aramusubiza ati “koresha icyo gicu wikinzeho,
kirabitunganya.” Igihe nyamugabo agize ngo aratangira kwihanagura, yumva urushyi ngo pooo ! Abadukira hejuru maze yisanga mu gitanda ! Umugore we, arakaye cyane, niko kumubwira ati “niko di ibi noneho ni ibiki wadukanye ? Amambere waranyariye ndakwihorera,
ubukurikiyeho uranera nabwo ndihangana ! None utangiye no kwihehesha imisatsi yanjye ? »
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego