Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:Ababikira babiri umwe yitwa "Sister Math" undi akitwa "sister logic"

Ababikira babiri umwe yitwa "Sister Math" undi akitwa "sister logic" bari ku rugendo mu ka goroba butangiye kwira baba barebye inyuma babona umugabo ari kuza yihuta ashaka kubasatira, ni uko sisterLOGIC ati "twihute uyu mugabo atatubangamira", sisterMath ati "asigaje metero 500 ngo atugereho byamufata iminota 30 akaba aradufashe", ubwo batangiye kwihuta babona wa mugabo nawe arushijeho kwihuta,sister math ati "ndabona umuvuduko we wiyongereyeho 1m/s ubwo iminota ihise igabanuka byamutwara 12minutes kuba atugezeho..." sister logic ati "byaba byiza twirutse"; sister math ati "tutirutse yadufata tutaragera mu kigo,ariko twirutse twamutangayo harabura metero nkeya ngo tube tuhageze"; ubwo batangiye kwiruka umugabo nawe abashekuraho arabirukankana, sister math ati "Bitewe n'umuvuduko we ntitwamutangayo ataradufaya"; sister logic ati "reka dutandukane, ca muri iriya nzira nanjye nce hano ntiyadukurikira turi babiri icya rimwe.."; wa mugabo yomeka sister logic ubwo sister math we aba ageze mu kigo amahoro.......hashize iminota 30 sister math abona sister logic nawe yinjiye mu kigo aramubaza ati "Byakugendekeye bite?";; undi ati "Sha wa mugabona burya yanyirutseho angeraho" undi ati "yooooo nukuri wihangan, ubundi se maze bigenda bite?"; sister logic ati" ubundi mpita nzamura ijipo"; undi ati "maze!!!!!!!!"; sister logic arongera ati "ubundi na we ahita amanura ipantaro"; sister math ati "wihangane muvandi!!!!, ubundi se?", sister logic ati "nawe urabyumva ushyize mu gaciro ibyakurikiyeho, ntabwo umugabo ufite ipantaro imanutse yakwiruka ngo afate umukobwa ufite ijipo izamuye, nahise nshwekura musiga ahagaze iyongiyo ananirwa kunkurikira".

Abari batekereje ibindi mwitere inshyi ku matama.... ?(^?^)?

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego