Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:Ipikipiki Itangaje

Umugabo yaguze ipikipiki(Moto) ihenze cyane,iyo wavugaga "Ahwi" yahitaga itsimbura ikagutwara aho ujya, wavuga uti "Amen" igahagarara....noneho umugabo umunsi umwe akugira mu kabari amanyura amazi karahava, amaze gusinda yurira moto ye nk'uko bisanzwe ati "Ahwi" moto iba iratsimbuye iramutwara, uko bakomeje kugenda wa mugabo aza kubona ko imbere aho moto iri kumujyana hari icyobo kirekire, kubera gusinda yibagirwa ijambo agomba gukoresha ngo ihagarare, ni uko agira ubwoba ko agiye gupfa ariko arabyakira atangira gusenga irya nyuma ngo imana imwakire, neza neza moto iri hafi kuhagera habura metero nkeya cyane aba arangije isengesho rye ati "AMEN", ako kanya iba irahagaze haburaga gato ngo igwemo, abibonye ibyishimo biramurenga ariruhutsa ati "Ahwiiiiii".....ibyakurikiyeho nawe urabyumva..

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego