Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Gira neza wigendere uzasige inkuru inoze imusozi.

Hariho umwami w'ubugereki,ararwara araremba byo gupfa maze agera aho kuraga,nuko ahamagara umugaba w'ingabo aramubwira ati;
"1)UMUNSI NZATANGA UMURAMBO WANJYE UZATWARWE N'ABAGANGA.
2) ISANDUKU MUZANSHYIRAMO NTIMUZASHYIREMO AMABOKO YANJYE MUZAYAREKERE HANZE ANANABA. 3) IBINTU BYOSE NTUNZE BY'AGACIRO MUZABINYANYAGIZE MU NZIRA MUZANYURA MUJYA KUMPAMBA" Umugaba w'ingabo arabyumva arangira aramubaza ati;"Tuzabikora ariko se bishatse kuvuga iki?",umwami aramusubiza ati;
"1)IMPAMVU ARI ABAGANGA BAZANTWARA NI UKWEREKANA KO UBWENGE BWA MUNTU NTA CYO BUVUZE,KUKO IYABA HARI ICYO BWAMARA SIMBA MFUYE.
2) KUNANABA KW'AMABOKO INYUMA Y'IMVA BYEREKANA KO UKO NAVUTSE NTA CYO MFITE ARIKO NAPFUYE NTA CYO NJYANYE.
3) KUJUGUNYA IBYARI IBYANGE BY'AGACIRO NI UKWEREKA KO IBYO UTUNZE BYOSE BITAKUBUZA GUPFA KANDI KO NTA MUMARO"

Nshuti nziza,bambari bimbere ubuhanga bw'abantu ntibwabuza umuntu gupfa,uko twavutse nta cyo dufite ni nako tuzapfa nta cyo tuganye,ibyo duhibikanira kugira rimwe na rimwe tukabigiramo ubusambo ntibizatuma udapfa ahubwo ikiruta ikindi ni iki"kubana neza mu mahoro,kwimika urukundo,kugira umurava,...." gira neza wigendere uzasige inkuru inoze imusozi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego