Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umuriro w'amashanyarazi ni mwiza

Umuriro w'amashanyarazi ni mwiza kuko
utuma benshi bacana
bagateka, bagatera ipasi, bagasharija n'ibindi
ariko iyo ushishuye rusinga rw'umuriro,
ugakoraho,
uragufata, ukagukomeretsa, ndetse hari n'abo
wica.
uko niko umuntu ameze
umuntu ashobora kukubera mwiza
mugasangira byose
ariko iyo urenze aho wakagarukiye ukingira
mu buzima bwe
ugera kuri kamere ye yindi utari uzi
bikabaviramo gushwana, gutongana,
gutukana, kwangana
ndetse hari n'abicana.
ujye urinda mutima wawe,
wubake urukuta aho abandi badakwiye
kugera
mugihe ugisaba Imana imbaraga zo gutsinda
kamere
kandi nawe wirinde kurenga urukuta ruri
kubuzima bw'abandi
nibwo uzabasha kubana na bose neza.
ujye uvuga make meza
kuko mu magambo menshi habamo
ibicumuro
ahubwo ujye uganiriza Uwiteka umutima
wawe
akubere inshuti idahemuka

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego