Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umusore yarakennye arangije gukena arongera arakena maze nyuma yaho akomeza gukena

Umusore yarakennye arangije gukena arongera arakena maze nyuma yaho akomeza gukena, arakena cyane kugera ubwo abura n'icyo kurya yicwa n'inzara maze afata umugambi wo kwiyahura.

Atwara umugozi maze yurira igiti arawumanika neza ku ishami rikomeye rwose, igihe atarawinagamo abona umugabo araje ahagarara mu nsi ya cya giti abaza wa musore ati: "Ese urakora iki aho mu giti n'umugozi?" Umusore amusubiza ko ashaka kwiyahura hanyuma umugabo arakomeza arihagararira ntiyagira ikindi amubwira, haciye akanya wa musore abaza wa mugabo ati: "ko wambajije se ntugire icyo wongera kubyo nagusubije ugakomeza ukihagararira?"

Umugabo aramusubiza ati: "Sinshaka kukubuza cg kukubangamira mu mugambi wawe. Ese ubundi kubera iki ushaka kwiyahura?"

Umusore arasubiza ati: "Ndakennye, ndashonje none ndumva ikiruta ari uko nakwipfira."

Wa mugabo ntiyagira icyo yongeraho arakomeza arihagararira.

Fora ibyakurikiyeho.....

Umusore yabajije wa mugabo ati: "None se ko udakomeza ngo ujye aho wajyaga undeke, ukomeje guhagarara aha kubera iki?"

Umugabo yaramusubije ati: "Ntegereje ko wiyahura ngatwara iyo shati n'izo nkweto byawe nkabona kugenda."

Umusore aravuga ati: "Niba hari umuntu ukennye kundusha sinkiyahuye."

Birangira amanutse kuko yabonye na we hari abakennye kumurusha.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego