Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Ibihano bigenewe abafata nabi inzoga

Ibihano bigenewe abafata nabi inzoga
1. Azahanishwa igihano cy’imyaka 10 adakandagira mu kabari umuntu uzafatwa anywa amazi inzoga zitabuze ;
2. Azahanishwa gufungwa imyaka 4 cyangwa amakaziye 10 ya Tonton Skol, umuntu wese bazaha inzoga akiha kuyanga…
3. Azahanishwa iminyafu 9 cyangwa iminsi 5 atagera mu kabari, umuntu wese uzasangwa ari gufungura urwagwa
4. Azafungwa burundu, umuntu wese uzafatwa yiha kugarura ibyo yanyoye…
5. Kunywa wenyine wicaye mu rugo iwawe bihanishwa kumara amezi 22 ugura wenyine uko winjiye mu kabari.
6. Gusinzirana ikirahure kirimo inzoga kiguteretse imbere bihanishwa gufungwa imyaka 3. Iki gihano ntikijuririrwa.
7. Kwanga gusomeza itabi inzoga (manyinya, umwenge,…) bihanishwa igihano cyo gukora imyaka 2 muri TABARWANDA
8. Kwanga kugura inzoga kandi ufite amafaranga mu mufuka ni ikosa rikomeye rihanishwa kumara icyumweru cyose utarya utanywa ;
9. Gufatwa wicaranye n’abantu batanywa inzoga ni icyaha cy’indengakamere cyibasira inyoko-basinzi. ­Uretse gukubitwa imitumba
y’insina z’inyamunyu, uwafatiwe muri icyo cyaha amara amezi 6 afungiye mu muryango w’akabari.
10. Birabujijwe guhaguruka mu kabari utarasinda bihagije. Nywa kugeza igihe wibagiriwe amategeko 9 yavuzwe haruguru.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego