Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-“Murakoze kuduha icyo kunywa, kuko n’ubundi ngo urwishigishiye

Murakoze kuduha icyo kunywa, kuko n’ubundi ngo urwishigishiye
ararusoma kandi ushaka urupfu asoma impyisi”
Umunyamahanga ukomoka Congo ariyo Zaire ya kera yari amaze igihe kinini mu Rwanda yitabira amakwe menshi, aza kwibwira ko amaze kumenya Ikinyarwanda gihagije nk’abandi ku buryo yanasaba umugeni bakamumuha.
Nibwo umunsi umwe umuhungu baturuka mu gihugu kimwe yari agiye kurongora Umunyarwandakazi yiyemeza kuzamusabira ; umunsi nyir’izina
urageze yambaye neza baragiye bagezeyo aza gufata ijambo ati : “Murakoze kuduha icyo kunywa, kuko n’ubundi ngo urwishigishiye ararusoma kandi ushaka urupfu asoma impyisi”, barumirwa bifata ku munwa bati ibi ni iki noneho ?
Umugabo arongera ati : “Umuhungu wacu yagenze amahanga menshi ntiyabona uwamushimisha ariko ngo burya ubuze inda yica umugi, yaje guhura n’umukobwa wanyu”.
Abasangwa bati : “Uwo mukobwa ko ntawe tugira ?” Bahise bamuzanira abandi bakobwa nk’uko bisanzwe mu mihango y’ubukwe nyarwanda ngo arebe niba uwo bashaka arimo.
Nyagusaba ati : “Tubashimiye kuba mwatwakiriye ariko ndabona koko twari twibeshye uwo twashakaga nta wuri muri aba mutweretse barahaguruka ngo baritahira
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego