Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:"Funga amaso mu ikoni nkanjye ntacyo uba"

"Funga amaso mu ikoni nkanjye ntacyo uba"
Umugore n'umugabo bavuye i Nyamirambo bagiye muri wikendi i Cyangugu bihuta dore ko bakundaga ibitoki byaho byokeje na brosheti. Ni uko umugabo akaba yari afite imodoka imaze iminsi ivuye muri garaji. Imodoka ayiha umwuka n'umuriro maze mu muhanda ivumbi ribura agatebo. Umugore agira ubwoba abonye ko umugabo we yirukaga cyane asiga ibiti n'umuyaga. Abwira umugabo ati "uritonde mu makoni mfite ubwoba sheri, ntiwongere gukata utagabanyije vitensi mfite ubwoba bwo kugwa kandi nshobora kugwa munsi y'umuhanda". Umugabo ubwo yumvaga bimugoye kuko imodoka yari yayiririmbishije karahava. Ni uko nyamugabo asubiza umugore we ati" kora nkanjye kugirango utagira ubwoba". Umugore avuga cyane ati"sinumva ibyo uvugaaaa". Umugabo ati "funga amaso mu ikoni nkanjye ntacyo uba". Umugore ati"mbabarira ufungure amaso ntituri mu cyumba sheriiiiiiiiiiiiiii".http://facebook.com/byendagusetsa
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego