Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:“Kwiyandikisha NI bibiri, kwiyandikuza byo NI bitanu.”

Kwiyandikisha NI bibiri, kwiyandikuza byo NI bitanu.”
Umusore yaratekereje asanga n’ubwo amaze imyaka myinshi arangije amashuri nta kazi arabona, ahitamo kwihangira umushinga.
Yarakugendeye ajya ahantu mu cyaro hibera abaturage bamwe babisi. Maze afata ikaramu n’urupapuro yigira busy (arihuzahuza) atangira kwiyandikisha ubusa. Abaturage bakomeje kumwibaza ho dore ko ari n’inshuro ya mbere bari bamubonye mu gace kabo, hanyuma biyemeza kumwegera ngo bamubaze ikimugenza ! Niko kubasubiza ati : “Hari umushinga w’Abashinwa waje mu Rwanda ushaka gufasha abasaza n’abakecuru, none ushaka wese nazane amafaranga ibihumbi bibiri mushire kuri iyi lisiti”.
Abasaza si uguhurura umurongo uba umurongo, bariyandikisha bishyira kera. Umusaza umwe w’inyaryenge yarabirebye, araza abaza wa musore ati : “Ariko se mwana wa ko utatubwiye bagiye kudufasha iki ?” Umusore yasubije ko uwo mushinga ugiye gufata imiryango y’abasaza n’abakecuru ikayiha ingurane, hanyuma bo (abasaza n’abakecuru) ukabakoramo ibiryo by’inkoko. Yakomeje agira ati : “Mumenye kandi ko n’ubwo kwiyandikisha byari bibiri, kwiyandikuza byo ari bitanu.”
http://facebook.com/byendagusetsa
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego