Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:“Narabikoze nkubonera amajwi 2500.”

Narabikoze nkubonera amajwi 2500.”
Umugabo n’umugore we bari bishimye cyane rwose ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 50 bamaze bashakanye, nuko umugabo abwira umugore we ati "mukundwa wanjye ndumva byaba byiza uyu munsi tubwizanyije ukuri niba twaracanye inyuma, nuko tukihana ntituzasubire." Umugore abanza kubyanga ariko nyuma aramubwira ati "rero uribuka igihe batwima inguzanyo muri banki maze hashira iminsi itatu bakaguhamagara ngo bayitwemereye ?" undi ati " ndabyibuka", nyamugore ati "kirya gihe narabikoze."
Umugabo ati "noneho wabikoze rimwe gusa ?" umugore ati "ariko na cya gihe bakwirukana ku kazi bwacya bakaguhamagara ngo bakubabariye, nabwo narabikoze." Nuko umugabo ati "nta kibazo ndumva warabikoze ngo undwaneho, kabiri si kenshi ndakubabariye." Umugore arongera ati " ariko chéri, na cya gihe ushaka kuba depite, undi ati "uhmm mbwira ndakumva" ; umugore arakomeza ati " ni ukuri narabikoze nkubonera amajwi 2500..."http://facebook.com/byendagusetsa
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego