Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uyu mukobwa yitwa Leah akomoka muri Namibia

Uyu mukobwa yitwa Leah akomoka muri Namibia. Mu buhamya yatanze mu rusengero ari kumwe na mama we, bavuze ko Leah yarwaye indwara y'ikibyimba gikomeye ku bwonko, hanyuma abaganga baza kubwira mama we ko kugirango akire nta kindi gishoboka uretse Miracles (ibitangaza). Leah wari ufite imyaka 8 we yibwiye ko Miracles ari ubwoko bw'ibinini, ni uko ageze mu rugo abona mama we yihebye yabaye nk'umusazi, ahitamo kujya kwigurira imiti muri Pharmacy, abwira umugabo wacuruzaga muri pharmacy ko ashaka "Miracles", undi nawe amubajije impamvu amubwira ko muganga yavuze ko gukira kwe bisaba "Miracles".
Uwo mugabo wizeraga Imana cyane yahise abyumva, amuhereza ibinini bya vitamin arangije amubwira uko abifata. Ati ujye ubyuka buri gitondo usenge, hanyuma ufate ikinini kimwe, saa sita usenge kandi ubundi ufate ikindi kinini kimwe, na ninjoro usenge ubundi ufate kimwe, nutabisengera ngo usabe Imana kugukiza ntacyo bizaba bimaze kandi nujya usenga ujye uba wizeye ko byanze bikunze uzakira!
Leah wari warakuweho icyizere n'abaganga yakigaruriwe na "Miracles" zijyanye n'amasengesho, ubu ni umukobwa w'inkumi w'imyaka 23 y'amavuko. Kugirango ukire, ubone amahoro, ukire ubukene, ugire umutuzo n'amahirwe mu byo ukora, bisaba "Miracles" kandi nta handi ziboneka ni mu gusenga!
Ndagusabiye ngo mu buzima bwawe uzagire Miracles, nuhura n'ibibazo uzatabarwe na Miracles, nurwara uzavurwe na Miracles, nugira ubukene uzabumarwe na Miracles z'Imana kandi ubuzima bwawe Imana izabuhindurwe "MIRACLES".
NIBA WIZERA KO IBITANGAZA BY'IMANA NTAHO BITAKUGEZA ANDIKA "AMEN", KANDI WIKWINANGIRA UMUTIMA NGO UKOMEZE UDAKOZE SHARE NGO N'ABANDI UBUTUMWA BUBAGEREHO! IMANA IHE UMUGISHA IBIGANZA BITIRANGAGIZA KANDI IBIKORERE "MIRACLES". AMEN!

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego