Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Nyuma yo kubazwa ibibazo 5 na Mwarimu agatungurwa no kubona 0, umunyeshuri yiyemeje kugana inkiko

Nyuma yo kubazwa ibibazo 5 na Mwarimu agatungurwa no kubona 0, umunyeshuri yiyemeje kugana inkiko agaragaza ko yarenganyijwe. Mu gihe Urukiko ruteganya kuburanisha uru rubanza mu kwezi gutaha kwa Ukwakira, haribazwa uzarutsinda cyane ko buri umwe hagati ya Mwarimu n’Umunyeshuri agiye afite abumva ko ari mu k’ukuri ndetse guhagije. Ese wowe urabona uru rubanza ruzatsinda nde ?
Dore uko ibibazo mwarimu yabajije umunyeshuri
byari bimeze ndetse n’ibisubizo yamuhaye
bikamuviramo guhabwa zeru. Ikibazo cya 1 : Napoleon yaguye ku ruhe rugamba ? Igisubizo : Urwa nyuma yarwanye. Ikibazo cya 2 : Amasezerano arangiza intambara ya kabiri y’isi yasinyiwe he ? Igisubizo : Aho urupapuro rurangirira. Ikibazo cya 3 : Ni iki gitera divorce ? Igisubizo : Mariage. Ikibazo cya 4 : Inzu yubatswe n’abagabo umunani mu isaha imwe bane bayubaka mu masaha
angahe ? Igisubizo : Nta mpamvu kuko babandi umunani baba bayirangije cyeretse ushaka
gusenya. Ikibazo cya 5 : Umukobwa wicuruza bamwita ngo iki mu kinyarwanda ? Igisubizo : umucuruzikazi !

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego