Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:"Papa Noheli ndashaka igare"

"Papa Noheli ndashaka igare"
Abana babiri bwacyaga haba noheli ariko bakibaza cyane niba Papa Noheli aza kubaha utugare. Ni uko bageze ku buriri batangira gusinzira ariko bikanga batekereza niba Papa Noheli ari bubahe utwo tugare. Ni uko umuto muri bo aratangira ati"Papa Noheli rwose wampaye akagare". Undi ati "ceceka Papa Noheli aba azi neza icyo aha ho buri mwana kado". Umuto wari wataye umutwe ati"urabeshya hari ubwo yibeshya agatanga icyo abonye cyose". Barahana barahana aho bigeze umwana muto avuga cyane ati "Papa Noheli ndashaka igare". Mukuru we ati" vuga gahoro udakangura nyogokuru Papa Noheli ntiyapfuye amatwi". Murumuna we ati"Papa Noheli ntiyapfuye amatwi ariko nyogokuru we yarayapfuye agomba kumva icyo nshaka atava aho ampa umwanana nk'ubushize".http://facebook.com/byendagusetsa
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego