Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:Gukora phone call.

Gukora phone call.
Umugabo n’umugore we bari bafite abana benshi, bemeranyije ko mu rwego rwo kujijisha abana babo kugirango bakore imibonano mpuzabitsina bazajya babyita gukora phone call.
Haciyeho iminsi, rimwe umugabo ari mu cyumba ashaka gukora phone call ariko akabona umugore we adashaka kumusangayo, niko gutuma umwana kuri nyina ngo ajye kubimubwira.
Umugore aho yari mu ruganiriro abwira umwana ati : “Genda umubwire ko network itameze neza, umwana arahindukira abibwira se, umugabo arongera aramutuma ngo mubwire ko njya kuyikora kuri public phone.
Nyamugore ngo abite mu gutwi, nawe atuma umwana ngo abwire se ati : “Niwibeshya ukajyayo nanjye nzahita mfungura call center mu rugo.”http://facebook.com/byendagusetsa
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego