Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:Ibaruwa umukozi yandikiye umushahara we

Ibaruwa umukozi yandikiye umushahara we
Mushahara nkunda kandi nkumbuye,
Uraho neza ! Uraho wo gahoraho we ! Uraho nshuti nkumbuye ! Uraho wowe unturiza imyenda, ugatuma mfata agatama ! Uraho wowe undinda kuburara !
Ni ukuri ndagukumbuye pe ! Nawe rwose ntunsura kenshi ! Gutegereza ko ukwezi gushira koko ubona ntaragukumbuye cyane ? Reba nawe ukuntu ukwezi gushize waje, mfite ibintu by’iminsi mikuru myinshi, amakwe menshi ntwerera, minerval z’abana, … ariko ntiwamaze kabiri uba uragiye. Rwose wagiye unsura ukamara akanya ! Ariko buriya uzi ko wagiye ntaranakubwira imishinga mfite ?
Icyakora nanjye nabigizemo uruhare. Naragiye nigira mu nzoga cyane, ngurira abana ibintu byinshi, nsohokera ahantu henshi, ngura imyenda ihenze, nishyura amadeni, sinakwitaho cyane uba urigendeye. Sha ubimbabariremo pe ! Sinzabyongera !
Nkusezeranije ko noneho ubutaha nuza , nzagukunda nkukundwakaze, mbese ku buryo ukwezi kuzajya kurangira ugihari. Ni ukuri iyo wigendeye birambabaza pe ! Uzi ko na madamu wanjye asigaye antonganya ngo kuki ntuma wigendera utamaze kabiri ?
Shhhhhhh ! Nkwibire akabanga ariko ntuzagire uwo ubibwira : uzi ko KCB, BK, ECOBANK, FINA BANK , BCR na Banque Populaire nazo zakubuze ! Hahaha ! Ejo nagerageje kujya ku byuma byabo dushyiramo ikarita tukakuzana bitagombye kujya ku murongo, bihita byandikaho ngo “insufficient funds” bivuze ko udahari ! Ziriya banki nazo zabuze cash ! Ngwino uzitabare !
Yari ugukunda ufite amadeni menshi cyane. http://facebook.com/byendagusetsa
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego