Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:Ibya Rugamba, Karemera na Mugabe

Ibya Rugamba, Karemera na Mugabe
Abagabo 3 Rugamba, Karemera na Mugabe bakoze impanuka nuko bitaba Imana bose, bahita bajya mu ijuru. Bageze mu ijuru basanga Petero ari ku muryango ariwe wakira abantu, kandi mbere y’uko akwinjiza akaguha ikinyabiziga uzakoresha bitewe nuko witwaye ku isi. Rugamba arabanza, ahageze Petero aramubwira ati "wowe ndaguha igare ( matabaro) kuko waciye inyuma umugore wawe inshuro 10". Karemera ahageze Petero ati "wowe ndaguha moto nini kuko waciye inyuma umugore wawe inshuro 3". Nuko Mugabe nawe araza, ariko we ahageze Petero aramushima cyane ati "wowe rwose urarenze witwaye neza cyane ntiwigeze uca inyuma umugore wawe na rimwe, ubwo ndaguha imodoka Porsche Cayenne kuko ntako utagize !".
Nuko binjira mu ijuru. Hashize imyaka 3 baje kongera guhurira aho mu ijuru, nuko babona Mugabe atishimye, maze Rugamba aramubaza ati “ese ko utishimye kandi ari wowe bahaye imodoka kandi nziza ra ?” Nuko Mugabe aramusubiza ati ”sha ndeka ikibazo si icyo, ahubwo mpuye n’umugore wanjye we ari kuri velo moteri !”http://facebook.com/byendagusetsa
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego