Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:Igiceri cy’amafaranga 20

Igiceri cy’amafaranga 20
Hambere aha umwana arimo azerera mu gace k’iwabo yatoraguye igiceri cy’amafaranga 20, ibyishimo biramurenga, akirimo agenda ageze imbere gato ahura na mayibobo dore ko zitazwiho kuzarira gufata ifaranga aho ziribonye, iba irayamwambuye.
Umwana abuze uko agira araturika ararira, ageze imbere ahura n’umugabo, amubajije ikimuriza umwana ati : “Banyambuye amafaranga yanjye 20 nari nitoreye.”
Umugabo kugirango ahoshe icyo kibazo ahita amuha igiceri cy’ijana, umwana noneho araboroga ! Umugabo aramubaza ati : “Urarizwa n’iki se kandi ?” Umwana ati : “Ubu se simba ngize 120 ?”, maze araboroga ye !http://facebook.com/byendagusetsa
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego