Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:Jyana Izo Miya

Jyana Izo Miya
Umusaza Kigunu yakundaga kwimeza neza muri resitora no mu kabari (bar-restaurant)"Umunezero" ariko agakunda kubara buri gihe ibiceri bamugaruriye ngo hato batazamwiba. Ni uko bukeye aragenda ararya aranywa uko bisanzwe muri bari -resitora. Amaze kurya arishyura gisirimu dore ko abamuzi bavugaga ko afite za miliyari aryamira adashobora no kubitsa muri banki y'abaturage ngo ngaha batazayamuryana abasore n'inkumi bazikoragamo. Amaze kwishyura umusore wamugaburiye wamuhaye n'icyo kunywa amuzanire ibiceri bisigaye bigeze ku miya ebyiri. Ubwo yari amaze isaha azitegereje dore ko kuwa gatandatu habaga huzuye abaguzi. Wa musore ati"muzehe naraye ndose umpa igiceri cy'abiri"! umusaza ajya mu ry’agaca ati"abiri yoseee, ni menshi cyane"! Umusaza areba hirya areba hino biramuyobera aho akoze mu mufuko w'imbere n'uw’inyuma akahasanga inoti, mu makoti agasangamo ibiceri by'atanu ni uko bimuyobeye ati" Ntako nabigenza nabuze ubusa ayo mfite yose arabara none jyana izo miya".
http://facebook.com/byendagusetsa
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego