Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:“Naranyereye Ndagwa”

Naranyereye Ndagwa”
Mu gihe cyashize, muri segiteri imwe yo mu giturage hari hubatse Paruwasi, hakaba Padiri mukuru wangaga icyaha cy’ ubusambanyi cyane ku buryo uwajyaga kucyicuza muri penetensiya byabaga ngombwa ko atongana na Padiri, kandi muri ako gace hari ubusambanyi bukabije.
Abakiristu bamaze kubona ko Padiri wabo atihanganira icyo cyaha, biga umutwe wo guhindura inyito yacyo, bajya mu ntebe ya penetensiya aho kubwira padiri ko basambanye, bakamubwira ngo baranyereye baragwa.
Umupadiri amaze kubona ko kunyerera ukagwa byabaye ikibazo gikomeye, yibaza uko byazagabanuka biramushobera ni uko yigira inama yo kuzabivugana na konseye w’ iyo segiteri.
Umunsi umwe yitemberera mu gasantere ahura na konseye, niko kumubwira n’ akababaro kenshi ati : “Rwose konseye ko abaturage bawe bashize banyerera bakagwa, wamfashije ugakora iyi mihanda ko wenda ubunyereri bwagabanuka abaturage bawe ari nabo bakiristu banjye ntibazongere kunyerera”.
Konseye hamwe n’ abo bari kumwe bari bazi icyo kunyerera ukagwa bisobanuye baraseka cyane. Ni uko Padiri arababara cyane yumva ko konseye nta gaciro abihaye kuko abisetse. Niko kuvuga ababaye ati : ”Nyamara Konseye n’ ubwo ubiseka birakomeye kuko n’ umugore wawe amaze kunyerera akagwa inshuro eshatu zose”, arongera ati : ”Ubwo urumva ko ikindi gihe uretse kugwa azanavunika”. Konseye n’ abo bari kumwe barumirwa kuko batibazaga ko uwo mugore we asambana nako anyerera akagwa.http://facebook.com/byendagusetsa
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego