Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:“Nyarutsa tudakererwa inama zana artichaut.”

Nyarutsa tudakererwa inama zana artichaut.”
Abategetsi babiri bavuye mu gihugu cy'ibiyaga bigari baje mu mishyikirano (ubutumwa bwa leta yabo) yo kwaka imfashanyo i Burayi. Hari mu itumba rikaze abantu bose batitira. Ni uko umwe muri za ntumwa abwira mugenzi we ati "Urabizi , ntangiye kubura ijwi kubera imbeho". Mugenzi we wari umukuru w'intumwa ati" ibyo nabyo, ngwino turebe aho turya ikintu gishyushye noneho mu kanya uze kubasha gusobanura ubukene bwugarije igihugu cyacu". Binjira muri resitora nziza ihenze cyane baricara maze babazanira igipapuro cy'ibiribwa biboneka muri iyo resitora.
Barazenguruka:
a)Umuceri , oya iwacu urahaba kandi ntuba ushyushye cyane,
b)isupu y'inyama, oya ino haba indwara y'inka zisara
Kera kabaye barabukwa ahanditse
z) Artichaut bati “yaaaaaaaa, urabona ngo ibi babishyire kure kandi aribyo bishyushye!”
Ni uko bahamagara serviri bati “nyarutsa tudakererwa inama zana artichaut.” Arabazanira bwangu. Ngo bagakubita amaso artichaut basimbukira rimwe bati 'Urabona ngo badusuzugure bashake kutugaburira imigwegwe kandi iwacu n'inka zitayona". Sibwo babakaciye bitabye burigadi gusobanura ko bakomanze bagacika batishyuye. Cyakora basobanurira burugadiye w'i Burayi ko bashakaga ikintu gishyushye babona artichaut bagakeka ko ari ubwoko bw'indyo ishyushye cyane. Barabarekura ariko inama bajemo ntibayijyamo kuko Minsitiri w'imari wagombaga kubakira yabonye hashize amasaha ane bataje nawe yigira mu nama muri Loni.
Icyitonderwa: Artichaut ni igihingwa cy'i Burayi kiribwa ariko kitaba muri Afrika, cyenda kumera nk'umugwegwe wanze gukura. Igice cya artichaut kiribwa kikitwa "capitule", ibindi bice byayo ntibiribwe. http://facebook.com/byendagusetsa
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego