Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: IYO IMANA YATEGETSE, NA SATANI UBWE ARAYUMVIRA

IYO IMANA YATEGETSE, NA SATANI UBWE ARAYUMVIRA
Umugore umwe w'umukene yahamagaye kuri radiyo ya gikristu atanga ubuhamya anasaba ubufasha, ni uko umugabo umwe wakoranaga n'amadayimoni yiyemeza kumufasha.
Yamutumyeho umukozi we, amuha ibyo kurya byinshi arangije abwira uwo mukozi ati “numara kubimuhereza umubwire ko byaturutse kwa Shitani maze ndebe ko azemera akabyanga akicwa n'inzara.”
Ni uko umukozi aragenda arabimuha, undi aramushimira atangira no gutegura amafunguro ngo yirire.
Umukozi aramubazi ati: "Ariko se wowe urarya ntunagire amatsiko yo kumenya aho ibintu wahawe byaturutse?"
Mu ijwi rituje wa mugore aramusubiza ati: "SI NGOMBWA KUHAKUBAZA KUKO IYO IMANA YATEGETSE, NA SATANI UBWE ARAYUMVIRA"
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego