Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya: Joriji Baneti ahabwa imirimo y’ubupasiteri

Joriji Baneti ahabwa imirimo y’ubupasiteri
Nyuma y’igihe kitari gitoya agiriwe icyizere cyo kuba Pasiteri, Joriji Baneti arimo yakira abemera bamubwira ibyaha byabo ngo abagire inama yabonye umugabo Kevin yinjiye mu cyumba Joriji Baneti yarimo yakiriramo abantu
Kevin: Bwana Pasiteri, ubu ndi umunyabyaha ukomeye nagirango rwose unsengere ingeso y’ubusambanyi imaze kungera aharindimuka
Joriji: Humura mwana wanjye, Imana ibabarira ibyaha byose itaretse na kimwe
Kevin: Kuri ubu nsigaye numva mfite isoni kuko nubwo ndi mu bayobozi b’iri torero nsambanya cyane abagore n’abakobwa basengera hano
Joriji: Yooo!!! Humura rwose Imana irakubabarira ariko banza umbwire abo wasambanije nabo nzabasabe kuva mu byaha
Kevin: Yewe hari abo nzi amasura gusa cyeretse mbakweretse
Joriji: Amasengesho narangira turahagarara ku muryango w’urusengero ubwo ujya asohoka waramusambanije ujye unyongorera ngo ” Po”, ubwo uwo wasambanije kabiri umbwire ngo” Popo” uwo wasambanije gatatu nawe umbwire ngo “Popopo” mbese umubare wa “Po” ube ungana n’inshuro wacumuye
(Ubwo amasengesho arangiye Joriji na Kevin bahagararanye ku marembo y’urusengero hasohotse umudiyakonikazi)
Kevin:” Po Po Po”
Joriji: Yooo wasambanye gatatu mwana wanjye Imana irakubabarira ariko ntuzongere
(Haba hasohotse uwari ayaboye chorali yaririmbye)
Kevin: “po po po po po”
Joriji: Nubwo wabaye icyohe ihangane Nyagasani arakubabarira
(Ako kanya haba hasohotse umugore wa Joriji)
Kevin: Po Po PoPo Po PoPo Po PoPo Po PoPo Po PoPo Po PoPo Po PoPo Po PoPo Po PoPo Po Po…Po Po PoPo Po Po…Po Po PoPo Po Po..
(Mu gihe Kevin akivuga ngo Po Po Po…)
Joriji: uraga…puuuu, uragapfa uragapfusha, urakabura urubyaro uragateterwa…uragasigwa ivu uragatemba bucuri!”
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego